Nyamasheke: Umuyobozi yahigiye gukubita umuturage

Umukozi ushinzwe ibiro by’ubutaka mu Karere ka Nyamasheke witwa Ntezimana Aphrodice yateguje umuturage witwa Ndagijimana Callixte ko azamukubita inshyi nyinshi niyongera kuza kumureba aho akorera.

Uyu muturage ndetse n’abandi bari bahari bavuga ko ari ibintu bigayitse cyane kubona umuyobozi ashobora kubwira uwo ayobora kumukubita mu gihe amusobanuza igikwiye gukorwa ku karengane avuga ko yagiriwe.

Uyu muturage yaje ku biro bishinzwe ubutaka kuwa gatanu tariki ya 12/12/2014 yifuza kumenya aho ikibazo afite kijyanye no kwishyurwa ibye byasenywe ubwo hakorwaga umuhanda kigeze.

Ngo ageze aho uyu muyobozi akorera hari n’abandi benshi yamubajije aho ikibazo cye kigeze gikemuka, undi amwuka inabi kugeza amubwiye ko nagaruka azamukubita inshyi nyinshi.

Agira ati “nifuzaga kumenya aho ikibazo cyanjye kigeze kugira ngo nishyurwe ibyanjye byangijwe, icyo nasubijwe ni ibitutsi no kumbwira ko ubutaha bazankubita, kandi ari ikibazo cyanjye bamaranye igihe baranze kugikemura”.

Inyubako ibiro by'ubutaka mu karere ka Nyamasheke bikoreramo.
Inyubako ibiro by’ubutaka mu karere ka Nyamasheke bikoreramo.

Abaturage bari bahari bavuga ko batunguwe no kumva umuyobozi abwira umuturage ko ubutaha azamukubita inshyi, bakavuga ko bidakwiye ku muyobozi cyane ko gukubita atari wo muti wo gukemura ibibazo.

Umwe mu bari bahari yagize ati “twumiwe twumvise umuyobozi avuga ko niyongera kwinjira azamukubita, mu gihe umuturage yamusobanuzaga aho ikibazo cye cyigeze”.

Ibi umuyobozi w’ibiro by’ubutaka ngo yabitewe n’uko uyu muturage yaba yaramubazaga kumusobanurira ibintu bitari mu nshingano ze.

Ntezimana Aphrodice avuga ko umuturage nk’uriya utumva akwiye gukubitwa kuko ngo yamusobanuriye ko atari we wakurikiranye ikibazo cye ntabashe kubyumva, bituma amubwira ko ubutaha azamukubita.

Agira ati “uriya muturage ashobora kuba ari umusazi, namubwiye ko ushinzwe ikibazo cye ari mu mahugurwa nkabona atabyumva neza simbona ikindi nari kumukorera mu gihe atumvaga ibyo namubwiraga”.

Ntezimana yongeraho ko uriya muturage ikibazo cye kiri mu nzira zo gukemuka kuko hari komisiyo ibishinzwe izatanga raporo mu minsi ya vuba bikagaragara niba nawe azishyurwa.

Akarere ka Nyamasheke gaheruka kubona amanota ari munsi ya 25% mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), bigaragaza ko abaturage batishimira serivise bahabwa n’abayobozi babo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni wa muyobozi we ngo ni Aphrodice, umuturage nta kosa kukubaza niyo byaba bitari munshingano zawe.Ese bazababwira customer care bageze ryari? Ngo ni umusazi!!!!!! Mbega umuyobozi? ubu se wujuje ibyangombwa by’Abayobozi?Kuba uri muri uwo mwanya uzi ko ari uko habaho abaturage wita abasazi? Jya usobanurira abakugana ukoresha ikinyabupfura n’urukundo niba atari ibyo wegure abagashoboye bagakore. Ahubwo Turasaba Mayor akurukirane imyitwarire y’uyu muyobozi ndetse ahanirwe gusiga Akarere isura mbi.

DIESEL yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ese ari uriya muturage ari n’uriya muyobozi umusazi ni nde umuzima ni nde? Birababaje kubona hari umuyobozi ufite imyumvire nk’iriya. Ese ko bigaragara ko yari afite icyo azi ku kibazo cy’uwo muturage kuki atamuhaye igisubizo gikwiriye kabone n’aho kitari kuba kirangije ikibazo cye uwo munsi? Uwo muyobozi ahugurwe ataragira umuturage akubita inshyi! Murakoze

MUKAYIRANGA Pélagie yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ibyo aribyo byose Aphrodice ntiwagombaga kubwira uriya muturage ariya magambo yuzuye ubuswa n’umujinya wagitindi,nibura wagombaga kubaha aho waruri nuwo uhagarariye
niba wowe utiyubaha.Ubwose ukwihangana kwawe ni ukuhe?

ALIAS RUNIGA yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka