Nyamasheke: Umuturage yasabye ko yazatora Paul Kagame kabone nubwo yapfa mbere y’amatora

Ubwo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bari mu Karere ka Nyamasheke bari bakomeje kumva ibyifuzo by’abaturage ku kuvugurura Itegeko Nshinga, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Shangi yabaye abasabye ko mu gihe yapfa amatora ataragera bamwemerera ijwi rye bakazaryongera ku majwi ya Paul Kagame.

Muri uyu murenge abaturage bari babukereye bambaye imishanana, ingori n’ibyino nyinshi, bagagaje ko bifuza ko Paul Kagame atagira inzitizi mu gukomeza kuyobora u Rwanda kubera ibyiza byinshi bamezaga ko amaze kubagezaho.

Uyu mugabo we yasabye ko nanapfa mbere y'amatora ijwi rye bazarimuhera Paul Kagame.
Uyu mugabo we yasabye ko nanapfa mbere y’amatora ijwi rye bazarimuhera Paul Kagame.

Bamwe bakavuga ko uwari umukene aba muri VUP asigaye ari VIP (umunyacyubahiro), ndetse bakavuga ko amajyamabere amaze kwiyongera babikesha Paul Kagame.

Umwe mu baturage yavuze ko ijwi rye aritanze hakiri kare, ku buryo n’iyo yaramuka apfuye amatora ataraba ryazongerwa ku majwi ya Paul Kagame kubera ko yamukuye ahantu hakomeye.

Yagize ati “Nk’uko twumva bavuga ko iyo umuntu apfuye yarakatiwe igihano gikomeye bikomeza gutyo, nanjye ndasaba ko Paul Kagame yazahabwa ijwi ryanjye mu gihe naramuka mfuye amatora ataraba. Yahagaritse Jenoside isi yose yabinaniwe u Rwanda ruratengamaye nta kindi namwitura uretse kumutora iteka ryose”.

Nyirabahutu we agereranya Paul Kagame na murumuna wa Yezu.
Nyirabahutu we agereranya Paul Kagame na murumuna wa Yezu.

Nyirabahutu Anesie we yavuze ko Paul Kagame amugereranya na murumuna wa Yezu, kuko yamukuye ahantu hakomeye akaba yishimira ko Abanyarwanda basigaye ari umwe.

Yagize ati “Nari ndwaye umutima bikomeye ndetse n’igifu cyanjye cyaratobokeye mu mugongo ariko haje abaganga b’inzobere baramvura ubu ndakomeye kandi nsigaye ntuje, nta wundi muntu wari warangabiye n’igikwasi, none mbivuze ukuri ko Kagame ari murumuna wa yezu”.

Abaturage bo mu Murenge wa Shangi bari babukereye bambaye imishanana, abandi bambaye amakote, babyina bigaragara ko ari nk’ubukwe bwabaye.

Abaturage bose bavuze basabye ko ingingo y’101, iri mu Itegeko Nshinga yakurwaho bigaha amahirwe Paul Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda mu kurwihutisha mu iterambere.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baturage, mwe ntimutinye kuvuga ibyo mushaka byose byatuma iriya ngingo ihindurwa ngo Kagame ahabwe manda ya 3. nitwe twaryanditse kurihindura ntibitugore

Kadafi yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka