Nyamasheke: Umuhanda wa kaburimbo watangiye kwangirika utaramara umwaka ukozwe

Umuhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke watangiye gusaduka bu bice bitandukanye, mu gihe nta mwaka urashira ukozwe. Ibi ngo bishobora kuba biterwa n’uko abawukoze bagiye ifungirana amasoko y’amazi bakayazibya badashyizeho ibiraro.

Uku kwangirika k’umuhanda kugaragara cyane cyane mu gice kinyura mu murenge wa Bushekeri ahazwi ku izina ry’Akagera, aho tariki 17/11/2012 inkangu nini cyane yaturutse haruguru igatenguka igatirimura uyu muhanda, ugasatagurika ukava mu mwanya wawo.

Kuva iyi nkangu yatenguka, imodoka zahinduye inzira zinyura aho umuhanda watirimukiye.

Aha ni aho bakunze kwita mu Akagera mu murenge wa Bushekeri. Inkangu yatengutse ku wa 17-11-2012 yatirimuye umuhanda.
Aha ni aho bakunze kwita mu Akagera mu murenge wa Bushekeri. Inkangu yatengutse ku wa 17-11-2012 yatirimuye umuhanda.

Ahandi hagaragara uku kwangirika cyane ni mu gice cyawo kinyura mu murenge wa Kagano ahitwa mu Gasayo. Aha umuhanda wa kaburimbo warabanje uratumba mu buryo bugaragarira amaso, bigeze aho uraturika ucikamo kabiri (mu bugari) ku buryo mu rwego rwo kuwunga by’agateganyo, babaye bashyizemo igitaka kugira ngo ibinyabiziga bibashe gutambuka.

Uretse iki gice bigaragara ko cyacitsemo kabiri, impande zicyegereye na zo zarasataguritse ku buryo hadafashwe ingamba hakiri kare, ushobora kuzasenyuka mu buryo bukomeye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko ubuyobozi bwabonye iki kibazo cyo kwangirika k’umuhanda kigaragara ahantu hagera kuri hane kandi bukaba bukora ibishoboka kugira ngo busabe ko byakosoka.

Uretse kuriya gucikamo kabiri kugaragara cyane, iyo uhegereye ubona n'ahandi hegeranye na ho haratangiye gusatagurika (Gasayo).
Uretse kuriya gucikamo kabiri kugaragara cyane, iyo uhegereye ubona n’ahandi hegeranye na ho haratangiye gusatagurika (Gasayo).

Habyarimana avuga ko gukora umuhanda bisaba inyigo zihanitse ariko kandi ngo iyo umuntu abikoze ajenjetse ntibitinda kugaragara, ari na yo mpamvu ngo mu kuwukora, abawukoze bashobora kuba baribeshye ku nyigo bagapfukirana amasoko y’amazi kandi ubutaka bw’akarere ka Nyamasheke busanzwe bworoha cyane.

Cyakora ngo ikidateye impungenge ni uko uyu muhanda ukorwa na Sosiyete y’Abashinwa (CHINA ROAD &BRIDGE CORPORATION) utaramurikwa ndetse n’imirimo yo kuwukora ikaba igikomeza, bityo ukaba ugomba kubanza gukorwa kugira ngo umurikwe wemerwe.

Uyu muyobozi yemeza ko niyo umuhanda wemewe ubanza kwemerwa by’agateganyo mu gihe cy’umwaka, noneho basanga nta kibazo bakabona kuwemera burundu.Yongeraho ko mu gihe uzaba umaze gukorwa no kwakirwa, hakanyuramo imodoka zose zirimo n’iziremereye nk’amakamyo, bitazatinda kwerekana ahaba hari ikibazo kugira ngo gikosoke.

Ahatari ibibazo, bigaragara ko uyu muhanda ukorwa mu karere ka Nyamasheke ari mwiza.
Ahatari ibibazo, bigaragara ko uyu muhanda ukorwa mu karere ka Nyamasheke ari mwiza.

Hagati aho, akarere ka Nyamasheke gakorana n’itsinda rikora igenzura ry’uyu muhanda (mission de contrôle) rya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) bagatanga raporo kugira ngo hazabeho inyigo zo ku rwego rwo hejuru zatuma ahagaragaye amakosa hakosorwa mu buryo burambye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza ko iki kibazo kigaragaye uyu muhanda utaramurikwa ndetse ukiri no gukorwa ,turasaba ababishinzwe kubikurikirana umunsi ku munsi ndetse natwe abaturage tugatanga amakuru ku gihe, kuko ni imbaraga z’Igihugu cyacu ziba zishira CG ZITAKARA .MURAKOZE

BIBEMO Jean MARIE VIANNEY yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

WOWE URACYAVUGA, BANGA GUHA ISOKO AMASOSIYETE AKORA ABIKOMEYE NKA STRABAG KUGIRANGO BAVANE MO AYABO BARANGIZA BAKIRWA BAVUZA INDURU NGO IMIHANDA YATURITSE, GENDA RWANDA WARAKUBITITSE, MUMENYE KO AYA ARI AMAFARANGA Y’ ABATURAGE MUBA MUNYEREZA, KANDI MUKAGIRANGO NTITURORA. HARYA NGO NTAWEMEREWE KUNENGA LETA? UMUTEGO WANGA IKINYOMA USHIBUKANA NYIRAWO.

umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Harya no mbere ya 1994 nta majyambere yari ariho? Iyi mihanda yose bari bamaze iminsi baturatira ngo yavuguruwe none dore uko byose biri kugenda bicagagurika: KIGALI-RUHENGERI, none n’uwa CYANGUGU.

Iyi mihanda yari ikomeye mbere ya 1994, abantu benshi barabizi. Cyakora wenda imwe yari mitoya, wenda kuba Leta yagira igitekerezo cyo kuyigira minini ni byiza, ariko icyo mbona ni uko basinyanye Contract n’abavuguruye iriya mihanda bariyemo IFARANGA ritubutse none dore hadaciye kabiri byose birasandaye. Tujye tureka kubeshyera abashinwa ngo ibyabo byose ni Fake.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka