Nyamasheke-Rusizi: Ntibarabona terefone bemerewe na Perezida Kagame kubera umwenda

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko batarabona terefoni bemerewe na Perezida Kagame mu gihe ahandi henshi bamaze kuzibona.

Ubuyobozi bw’utu turere bubisobanura buvuga ko umwenda bamwe bafitiye isosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho ari wo ntandaro yo kuba terefoni bemerewe zitarabageraho.

Umwenda uturere tubereyemo MTN watumye abanyamabanga nshingwabikorwa b'ubutugari twa Rusizi na Nyamasheke batinda kubona smartphone bemerewe na Perezida Kagame.
Umwenda uturere tubereyemo MTN watumye abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutugari twa Rusizi na Nyamasheke batinda kubona smartphone bemerewe na Perezida Kagame.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bemerewe na Perezida wa Repubulika terefoni zigezweho (smartphones) mu rwego rwo kubafasha akazi no kurushaho kugendana n’ibihe bahanahana amakuru.

Bavuga ko bakizitegereje n’amatsiko menshi kandi bizera ko zizoroshya akazi kabo zikanatuma babasha kurushaho kumenya amakuru y’ibibera hirya no hino.

Umwe muri bo yagize ati “Turazitegereje cyane twumva ahantu hatandukanye ko bamaze kuzibona. Ntituramenya igihe zizatugereraho, batubwira ko zizaza vuba gusa amaso atangiye guhera mu kirere”.

Guverinrei w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga ko yamenye ko batarabona ibyo bemerewe na Perezida wa Repuburika, akaza kumenya ko hari bamwe bari batarongera kontaro bari bafitanye na MTN.

Ngo akaba ari byo byatumye amaterefoni yabo atinda, abizeza ko mu cyumweru kimwe na bo baba bazibonye.

Yagize ati “Abenshi mu bayobozi b’utugari baba mu itumanaho rya rusange, hari bamwe bari batararangiza kwishyura.

Byatumye MTN idahita ibongerera amasezerano, ariko batwijeje ko icyumweru kimwe biba birangiye na bo bakabona terefoni bemerewe n’umukuru w’igihugu”.

Mu gihe uturere twari twifuje ko twahabwa amaterefoni n’isosiyete y’itumanaho ya MTN, byasabaga ko babanza kwishyura umwenda bari bafite mu buryo bishyuragamo itumanaho rya rusange (CUG), gusa umubare w’ayo bari bebereyemo iyo sosiyete ntiwatangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka