Nyamasheke: Imvura idasanzwe yateje umwuzure inasenyera abaturage
Imvura idasanzwe yaguye kuri uyu wa kane tariki ya 04 Kamena 2015 yasenyeye abaturage barindwi ndetse irengera imyaka y’abaturage mu Kibaya cya Kirambo mu Kagari ka Kigoya na Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.
Iyi mvura yatumye imigezi ya Nyakagezi na Karundura yuzura maze aho batuye hararengerwa ku buryo bamwe babanza gukuramo imyenda kugira ngo bagere aho batuye.
Ukigera mu gishanga cy’aho bita mu Kirambo ugira ngo havutse ikiyaga ndetse ntiwanamenya ko higeze imyaka kubera imvura idasanzwe yaguye ikahateza umwuzure.
Iyo uzamutse gato aho abaturage batuye mu gasanteri gahari ubona amazu yasenyutse yuzuyemo amazi, hagati y’ayo mazu y’ubucuruzi ukahabona umuvu munini warengeye ku mabaraza y’inzu, abaturage bakavuga ko ari umugezi wa Nyakagezei wuzuye ukabasanga aho batuye.
Umwe muri bo agira ati “Nta hantu mfite ho kwikinga ibyo nari mfite byose byagiye, umuvu wansanze mu nzu urayisenya mbasha kurokoka, mu baturanyi naho imyaka yarengewe ndetse kugera aho batuye ni ukwambura imyenda”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, yahumurije abaturage ababwira ko ubuyobozi buri kumwe na bo mu byago bagize ariko abizeza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakabashakira ubutabazi mu gihe cyihuse.
Agira ati “Tugiye kwitabaza minisiteri dukorana ishinzwe ibiza, ariko natwe nk’akarere tugiye gushaka ubutabazi bw’ibanze, kandi turahumuriza abaturage twifatanyije na bo mu byago bagize, tubabwira ko ibihe byahindutse bakwiye kujya batura ahantu kure y’imigezi cyangwa ahantu hashobora kutabateza akaga”.
Iyi mvura yatangiye kugwa mu rukerera rwo kuri uyu wa kane igeza ku gicamunsi yasenye amazu agera kuri arindwi ajyana n’ibyari biyarimo irengera imyaka y’abaturage ariko kugeza ubu nta ngano n’ agaciro k’ibyangiritse kari katangazwa.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
YOO POLE BANDUGU MWARAHATSWE IMANA IBANDANYE IBAZIGAMA NKUKO YAMA
Abo yangirij’ibintu bihangane.Imana ishimwe ko ntawe yahitanye.