Nyamasheke: Igenamigambi rya FPR muri 2014 rizibanda ku bikorwa remezo

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke baturuka mu byiciro bitandukanye by’uyu muryango, kuri iki Cyumweru tariki ya 19/01/2014 bahuriye mu nama banemeranya ku igenamigambi ry’umwaka wa 2014.

Umukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke akaba n’umuyobozi wako, Habyarimana Jean Baptiste atangaza ko mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu igenamigambi ry’uyu mwaka harimo ibizamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

By’umwihariko, ngo hazakurikiranwa ibikorwa remezo bigomba kwiyongera mu karere nk’imihanda ndetse n’amashanyarazi, hakiyongeraho guteza imbere ubuhinzi, ibijyanye n’amazi meza, isuku n’isukura ndetse no guteza imbere uburezi.

Abahagarariye ibyiciro bitandukanye byo muri FPR mu karere ka Nyamasheke bari bitabiriye inama yo kunoza igenamigambi rya 2014.
Abahagarariye ibyiciro bitandukanye byo muri FPR mu karere ka Nyamasheke bari bitabiriye inama yo kunoza igenamigambi rya 2014.

Ibi bikorwa kandi ngo bizajyana no kongerera ubumenyi abanyamuryango ndetse no kongera umubare w’abayoboke b’ishyaka rya FPR-Inkotanyi muri aka karere.

Umukuru wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke asaba abanyamuryango b’iri shyaka kuba abanyamuryango batajegajega, bagendera ku mahame y’umuryango wabo haba mu bikorwa n’imitekerereze kandi bakarangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (hagati).
Umukuru wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (hagati).

Iyi nama y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke yari ihuje Komite nyobozi, amakomisiyo atandukanye, abagize Urugaga rw’Abagore n’urw’Urubyiruko zo muri FPR ndetse n’abakuru b’uyu muryango ku rwego rw’imirenge.

Ngo guhuriza hamwe izo nzego zose zo muri FPR biri mu rwego rw’uko inzego zose zuzuzanya kandi zigategurira igenamigambi hamwe kugira ngo rizashyirwe mu bikorwa nta nkomyi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibikorwa ishyaka rya FPR ni ntagereranwa rero nibyo biyemeje ndabizi ko byose bazabigeraho kuko imvugo niyo ngiro.

Remero yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

ni bashyireho iteganyamigambi rizafasha nyamasheke ndetse n’abaturage bose kwiteza imbere

rucagu yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

muryango watabaye u rwanda komeza imihigo kandi ukomeze uganze wogere ku isi yose

musoni yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka