Nyamasheke: Barasaba ingurane z’imyaka yabo yangijwe hakorwa umuhanda

Nyirangirabera Marianna na Bagambake Jacques bahagarariye itsinda ry’abahinzi 6 bahingaga imyumbati mu murenge wa Kanjongo, imyumbati yabo yaje kurandurwa n’abakoraga umuhanda wa kaburimbo, isigaye iyoborwamo amazi y’umugezi wa Kigoya.

Aba bombi bamaze ukwezi baza ku karere buri wa kabiri basaba ko bahabwa ingurane z’imyaka yabo yangijwe n’isosiyete ikora umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke- Karongi bakabwirwa ko ikibazo cyabo gikemuka mu minsi ya vuba na n’ubu bakaba bakiza ku karere bavuga ko ikibazo cyabo cyananiranye gukemuka.

Nyirangirabera avuga ko mu gihe bari barakoze umushinga bibwira ko uzabateza imbere abakozi b’isosiyete ikora umuhanda baje bakarandura imyumbati yabo barangiza bakayigurisha ndetse bakagerekaho no kumukubita byanatumye icyo kibazo kigera no mu nzego za polisi.

Agira ati “abakozi bo mu Bashinwa baraje bakura imyumbati yacu baragurisha isigaye bayiyoboramo amazi , ndetse baranankubita , iki kibazo twakigejeje ku karere, batubwira ko agoronome w’umurenge agomba gukora raporo y’ibyangijwe akayigeza ku karere, koko yarabikoze, ariko kugeza na nubu ntabwo baduha igihe ngo tumenye niba koko tuzishyurwa”.

Abahagarariye abangirijwe n'ikorwa ry'umuhanda barimo gusobanuza iby'ikibazo cyabo ku karere.
Abahagarariye abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda barimo gusobanuza iby’ikibazo cyabo ku karere.

Nyirangirabera avuga ko imyumbati yabo yari imaze kwera kandi ko amafaranga bari gukuramo ariyo yari kwishyura inguzanyo ya banki bari baratse. Bavuga ko imyumbati yangijwe yari ihinze ku buso bwa hegitari 2, bakaba barezaga ubusanzwe toni nibura 13.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, avuga ko iki kibazo cy’abaturage batari bakizi kuko higeze gukemurwa ibibazo bijya kumera nk’ibyo inzego zibishinzwe zose zihari, akaba abo bandi baza ku karere atari abazi ndetse akaba atarabakira ariko akavuga ko namara kumenya ikibazo cyabo azabafasha nk’abandi baturage basanga ko koko bakwiye ingurane bakazibona.

Yagize ati “abo baturage bandi sinari mbazi kuko twigeze gukemura ibibazo bijya gusa nkabyo, ariko nimara kumenya neza uko ikibazo giteye tuzajyana n’abatekinisiye bacu tubarure ibyo bangirijwe hanyuma bishyurwe, kuko umuturage iyo yangirijwe mu bikorwa nka biriya by’iterambere arishyurwa”.

Bahizi avuga ko ikibazo cy’abaturage nikimara kumenyekana neza bazabigeza ku Bashinwa bakora umuhanda nabo bahe ingurane abo bavuga ko bangirijwe imyumbati. Abahagarariye sosiyete y’Abashinwa ikora umuhanda bavuga ko ikibazo kigomba kubazwa akarere bo bavuga ko ntacyo bumva bagisobanuraho.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka