Nyamasheke: Abaturage bamaze gukusanga asaga miliyoni 17 mu "Ishema ryacu"

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni 17 mu kigega ishema ryacu, mu rwego rwo gutanga ingwate igamije gufunguza Gen. karenzi karake wafatiwe mu bwongereza.

Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko abaturage bagikomeje uwo mutima wo gutanga amafaranga mu rwego rwo kwerekana urukundo, ubuvandimwe n’ubufatanye busanzwe buranga Abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, avuga ko aya mafaranga yavuye mu mutima ukunda igihugu w’abaturage b’akarere ayobora bakabikora ku bushake kandi bafite intego.

Agira ati “Aya mafaranga yavuye ku mutima wa buri muturage wo mu karere ka Nyamasheke wababajwe n’agasuzuguro umuyobozi wacu Gen karenzi karake yagiriwe, n’abandi baracyitabira gushyiraho amafaranga ku buryo twiteze kuzabona arenze ayo ngayo.”

Umuyobozi w’akarere kamali Aime Fabien avuga ko Abanyarwanda bagaragaje ubushake n’ubupfura bwabo ariko kandi berekana guharanira agaciro gakwiye Abanyarwanda, bikagaragaza ko biteguye kubikora igihe cyose bazaba bashaka kugaruza agaciro bakwamburwa n’uwo ari we wese.

Ati “Gufunga Umunyarwanda w’intwari nk’uriya ni ukwambura agaciro abanyarwanda, ariko abanyarwanda biteguye buri gihe guharanira agaciro kabo biciye mu bupfura n’ubushake busanzwe bubaranga ,abaturage bacu na bo batewe ishema n’urukundo rw’igihugu cyabo baharanira ko nta muntu wagitesha agaciro.”

Gen karenzi Karake yafatiwe mu gihugu cy’ubwongereza, urukiko rutegeka ko arekurwa by’agateganyo agatanga ingwate igera kuri miriyari y’amafaranga y’u Rwanda, abaturage bo mu Rwanda bakaba barahise bashyiraho uko bakusanya iyo ngwate, bityo n’abo mu karere ka Nyamasheke bakaba barakusanyije agera kuri miliyoni 17.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka