Nyamasheke: Abasaga 1400 bazitabira Itorero ryo ku Rugerero

Abanyeshuri 1442 basoje amashuri yisumbuye bo mu karere ka Nyamasheke ni bo bategerejwe mu Itorero ryo ku Rugerero mu rwego rw’aka karere riteganyijwe kuzatangira tariki 29/11/2013.

Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrysostome, asaba ababyeyi bo muri aka karere kurushaho gukangurira no gufasha abana babo barangije amashuri yisumbuye kugira ngo bazitabire Urugerero uko bikwiye.

Imibare y’agateganyo y’abazitabira urugerero mu karere ka Nyamasheke igaragaza ko ari 1442 barimo abahungu 668 n’abakobwa 774. Cyakora ngo iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’abanyeshuri bakomoka mu karere ka Nyamasheke bashobora kuba biga hirya no hino mu gihugu kandi mu gihe cy’Urugerero bakaba bashobora kuzatorezwa i Nyamasheke.

Umuhuzabikorwa w'Itorero ry'Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrysostome.
Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrysostome.

Hakizimfura Jean Chrysostome ukurikirana ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Nyamasheke avuga ko ababyeyi nibakangurira abana babo kwitabira Urugerero bizabafasha kugera ku musaruro mwiza, ari na byo bifasha igihugu mu iterambere kandi bikagira uruhare mu kuzamura imyumvire y’Intore nyirizina.

Hakizimfura kandi asaba abayobozi mu nzego zose kuva ku mudugudu kugeza ku karere kuzaba hafi y’izo ntore kugira ngo bakurikirane ibikorwa bitandukanye izo ntore zizabafashamo, bityo bakaba basabwa kuzaziba hafi bazerekera kugira ngo ibikorwa byabo bitange umusaruro ufatika.

Ni ku nshuro ya kabiri hagiye kubaho Itorero ryo ku Rugerero ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda. Urugerero rukaba rufasha uru rubyiruko mu buryo bwo kububakamo ubushobozi no guteza imbere impano zidasanzwe buri wese yifitemo hagamijwe kubaka igihugu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka