Nyamasheke: Abafite ubumuga bahawe amagare yo kugenderaho afite agaciro ka miliyoni 20

Kuri uyu wa 30 Mata 2015, abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamasheke bagera kuri 65 bahawe amagare yagewe abamugaye afite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 20 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukaba buvuga ko ari inkunga bwahawe n’inama nkuru y’igihugu y’abafite ubumuga.

Abamugaye bishimiye kuva mu bwigunge.
Abamugaye bishimiye kuva mu bwigunge.

Abafite ubumuga bavuga ko aya magare aje kubakura mu bwigunge akazatuma babasha kugera ahantu hatandukanye nta nzitizi bahura nazo nk’uko ubundi byafataga imbaraga nyinshi n’igihe kinini kugira ngo babone kwitabwaho no guhabwa serivisi nk’abandi bantu.

Aya amagare ngo azatuma babasha kugera ku biro by’abayobozi, babashe kugera ku isoko, ku ishuri, kwa muganga n’ahandi.

Umwe muri bo yagize ati “ndanezerewe cyane nshimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu, nagendaga nkurura ikibuno hasi, ubundi nkakambakamba, ariko Imana yakoreye mu bayobozi bacu dukunda ubu nanjye njyiye kujya ngera ahantu hatandukanye ku buryo bunyoroheye ubwingunge buragiye”.

Simbarikure Theogene, ni umukozi w’akarere ka Nyamasheke, ushinzwe kwita ku bamugaye asaba abayobozi bose kwibuka abamugaye, bagategura inzira n’imihanda nyabagendwa ku bantu bose barimo abamugaye.

Abamugaye basbwe gufata neza amagare bahawe.
Abamugaye basbwe gufata neza amagare bahawe.

Simbarikure yasabye abubaka, yaba abayobozi n’abaturage kubaka inzu za bo bwite cyangwa inyubako zihurirwamo n’abantu benshi kwibuka ko ariya magare afasha abamugaye kugenda, akenera aho aca habugenewe. Yibutsa kandi abamugaye ko amagare bahawe bakwiye kuyafata neza akabakura mu bwigunge bakisanzura nk’abandi banyarwanda bose.

Yagize ati “nta muntu utamugara, buri wese mu nshingano ze akwiye kubaka yaba imihanda cyangwa amazu ateganya aho abamugaye bashobora kunyura, aya magare ahawe abamugaye bababaye kurusha abandi n’abandi azabageraho, turasaba ko abayahawe bayafata neza kandi akabagirira umumaro ukwiye”.

Mu karere ka Nyamasheke hatanzwe amagare y’abamugaye 65, yahawe abayakeneye cyane kurusha abandi, mu gihe habarurwa abafite ubumuga bakeneye amagare yo kubafasha basaga 200.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I Gicumbi na bo barayakeneye byihuse.Mubakorere ubuvugizi.Murakoze.

Murekezi Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka