Nyamagabe: Ku myaka 69 yanze guhezwa mu kubona amakuru ajya kwiga ikoranabuhanga

Ku myaka 69 y’amavuko, Dominiko Nkurikiyinka yagiye kwiga ikoranabuhanga ngo bitewe n’uko yari amaze kurambirwa kutabona inyandiko mvugo y’inama z’abari mu zabukuru yabaga yitabiriye, kuko ababahagarariye ku rwego rw’igihugu bazohererezaga abafite email gusa.

Abenshi mu bageze mu zabukuru, bumva ko kwiga ikoranabuhanga ari iby’abato kuko bakenera kurikoresha ahantu hake, na bwo bakiyambaza abaryize, nk’igihe barikwandikisha amabaruwa bakeneye ibyangombwa runaka, ugasanga baciwe amafaranga menshi.

Abasheshe akanguhe basanga buri wese ku rwego ariho akenera ikoranabuhanga. Dominiko Nkurikiyinka, ku myaka 69 ubu ashobora gusangira n'abandi ibitekerezo kuri interineti.
Abasheshe akanguhe basanga buri wese ku rwego ariho akenera ikoranabuhanga. Dominiko Nkurikiyinka, ku myaka 69 ubu ashobora gusangira n’abandi ibitekerezo kuri interineti.

Ariko Dominiko w’imyaka 69 asanga umuntu wese ku rwego urwari rwose yaba arimo yakenera ikoranabuhanga.

Byatumye afata iyambere asaba ubuyobozi bw’akarere ko yakwiga ikoranabuhanga kugira ngo ajye abasha kubona amakuru akeneye.

Dominiko akaba avuga ko impamvu nyamukuru yatumye ajya kwiga ikoranabuhanga ari uko yitabiraga inama ntabashe kubona imyanzuro yayo kuko bayohereza abafite aderesi boherezwaho hakoreshejwe interineti.

Yagize ati “Kuko mpagarariye abari mu zabukuru mu Karere ka Nyamagabe, twajyaga mu nama i Kigali bakavuga ngo abafite imeli ni bande?Abazifite bakaba bakeya, nagiye gusaba ubufasha ku karere nuko bansaba gushaka n’abandi basaza babishaka maze baratwigisha.”

Akomeza avuga amwe mu masomo yize, arimo kwandika hakoreshejwe mudasobwa, kandi ibyanditswe bikabasha kohererezwa undi muntu uri kure kandi adahagurutse aho ari.

yagize ati “Twize word, twiga excel mbese dusanga interineti ari urufunguzo rwo kujijuka nubwo turi muzabukuru ariko twarize, twaravuze tuti ’twe gusaza tujya kwandikisha nk’umuntu utazi gusoma no kwandika, ubwo tukandikirana ubu rero interineti iradufasha cyane’.

Uyu musaza akaba yishimira ko ikoranabuhanga ryamujijuye afite nagahunda yo gufungura papeteri aho nawe azajya afasha abantu kwandika ubutumwa ndetse akanabafasha muri rusange ibyo yize.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo (njye simwita umusaza kuko gusaza ni mu mutwe) abere urugero abandi bari mu kigero kimwe cy’imyaka.

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka