Nyamagabe: Hari abasanga “St Valentin” ari umunsi nk’iyindi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe basanga umunsi w’abakundana (St valentin) ari umunsi nk’iyindi nta kidasanzwe kiba cyabaye kuko abakunda bagomba guhora bakundana, hagira ikiboneka by’akarusho bakagisangira nk’uko bikwiye kugenda igihe cyose.

St Valentin ni umunsi abakundana ndetse n’abashakanye bizihiza urukundo rwabo mu buryo butandukanye.

Uyu munsi wizihizwa ku italiki ya 14/02 buri mwaka ahenshi ku isi, usanga abantu baca hirya no hino mu maduka n’amasoko bagura indabo, impano ndetse n’ibindi bitandukanye kugira ngo baze gushimisha abakunzi babo.

Mu Karere ka Nyamagabe, bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today batangaza ko umunsi w’abakundana bawufata nk’iyindi minsi isanzwe.

Uwitwa Silivani Nzabandora yagize ati “ni umunsi usanzwe, kuvuga ngo umunsi w’abakundanye, gukundana ni ukuba muri kumwe, nta mahane muterana n’abaturage, ndumva ari wo munsi mukuru mwiza, umuntu aba awufite buri munsi”.

Umunsi w’abakundanye kuri bamwe, ni umunsi bongera kwishimira urukundo rwabo bagasangira ibyo bafite kandi bakarushaho gukundana.

Uwitwa Kasiyani Ntawuhiga yagize ati “abantu bakundana bakwiye kongera urukundo rwabo, buri umwe akita ku mukunzi we, bagahora bibukiranya iby’urukundo kuko ahari urukundo haba amahoro kandi ntiwagera ku iterambere udafite amahoro n’urukundo”.

Nubwo henshi ku isi hizihizwa umunsi w’abakundanye hari ibihugu nk’Uburusiya, Irani, Mareziya, Indoneziya, ndetse n’ahandi byaciye St Valentin mu baturage babyo, ufashwe agurisha cyangwa agura ibyerekana St Valentin cyangwa ayizihiza abihanirwa n’amategeko.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Si umunsi wi gukundana.ni umunsi W’ abakundana.nzi couple nyinshi ziyunga kuri uriya Munsi, n’igihe chi kuganira,tuzareba icyatuma muguet mu rukundo.si Iminsi kundi rero.Habaho kwizihiza Iminsi imwe bimwe kwisi.noheri ko twizihiza ivuka rya Yes se ntuyavutse keraaaa.

dugalass yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Uretse no kuba ari umunsi nk’iyindi ahubwo njye ndanayanga.Uti nyangir’iki rero? Ibyaha by’ubusambanyi biba byahawe intebe nk’ari uburenganzira.Uretse abashakanye hamwe n’izindi couples nkeya z’abafiancé zigaragarizanya urukundo nta yandi mafuti zigiyemo (amakado,gusangira,...) abandi baba babonye urwaho rwo kwivuruguta mu byaha.Nta cyo imaze rero. N’icyo nyangira nta kindi.Kandi mbivuze nkomeje.Ivuyeho nakwishima.

nono yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka