Nyamagabe: Abaturage n’abayobozi basabwa gufatanya ntawe uhutaje undi

Abaturage n’abayobozi b’ibanze b’Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe bagiriwe inama yo gufatanya mu guteza imbere umurenge wabo ntawe uhutaje mugenzi we, abaturage bakurikiza gahunda za leta n’abayobozi bayobora nta gitutu bashyize ku baturage.

Mu nama yahuje abayobozi bo ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe n’abatuye umurenge wa Kibilizi kuwa 13/01/2014, abaturage n’abayobozi basabwe gukorera mu bwumvikane nyuma y’uko hagaragaye abaturage bakubiswe bazira kutarara irondo.

Abaturage ba Kibilizi bavuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wabo yakubise bamwe muri bo.
Abaturage ba Kibilizi bavuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wabo yakubise bamwe muri bo.

Bamwe mu baturage bagaragaje ikosa ry’umuyobozi wakubise abaturage abaziza kutarara irondo bikavamo ubujura bw’imikwege izingiyemo amabuye arinda umuhanda gutenguka.

Umuturage umwe yagize ati “umuhungu wanjye yampamagaye ampuruza ngo baramutwaye ku irondo kandi arwaye, narabyutse nka saa kumi n’imwe nza hano ku murenge nsanga ni nk’abantu 25, barambaza bati ‘ese uje kurara irondo?’ Ngo tuge gushaka [amafaranga y’u Rwanda ibihumbi] bitanu by’amande, tugarutse dusanga abantu bari gukubitwa mu buryo buteye isoni”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yasabye abaturage n'abayobozi gukorana ntawe uhutaje undi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasabye abaturage n’abayobozi gukorana ntawe uhutaje undi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yabwiye abaturage ko bagomba gukorana neza n’abayobozi mu mahoro nta mbaraga zijemo.

Yagize ati “ubuyobozi bukwiye kunganirwa n’abaturage nta guhutazanya kurimo nta gushyiramo imbaraga, ahubwo abantu bikemurira ibibazo, kuko kurara irondo ntabwo umuntu arirara kugira ngo ashimishe undi ahubwo ni uburyo bw’umwimerere bwo kwikemurira ibibazo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Joseph Kanuni wakubise abaturage biturutse ku mujinya yabaye ahagaritswe ku mirimo ye mu gihe cy’ukwezi, mu gihe ubuyobozi bw’akarere bugenzura iki kibazo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage ni ngombwa kandi bigakorwa ntawe uhutaje undi maze iterembere rikihuta

barore yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka