Nyamagabe: Abaturage barashimira Perezida wa Repubulika iterambere amaze kubagezaho

Mu gihe bitegura kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uzabasura mu nta ngiriro z’icyumweru gitaha, abaturage b’akarere ka Nyamagabe baramushimira iterambere bamaze kugeraho mu byiciro bitandukanye bemeza ko ariwe babikesha.

Abaturage bo mu mirenge itandukanye twaganiriye batangaje ko bamaze kugera ku iterambere haba mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyirabyatsi Alphonsine, utuye mu murenge wa Buruhukiro yatangaje ko yubakiwe inzu, ahabwa inka muri gahunda ya Girinka ubu akaba asigaye anywa amata, abana bakaba biga ndetse bakaba batakirembera mu ngo kubera ubwisungane mu kwivuza.

Mu magambo ye, Nyirabyatsi yagize ati: “Kagame kumubwira ibyange bwakwira bugacya. Yoooo! ibi byose se siwe wabiduhaye? Turafite ivuriro, turafite uruganda (rw’icyayi), abagore turahabwa ijambo mu nama,….” .

Jeraridi Nyiribakwe, umusaza w’imyaka 79 wo mu murenge wa Musebeya avuga ko ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku iterambere yazaniye Abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu, akaba avuga ko nta wundi wahwana nawe.

Nyiribakwe ati ibyo Perezida Kagame yageze nta wundi wabigezeho.
Nyiribakwe ati ibyo Perezida Kagame yageze nta wundi wabigezeho.

Nyiribakwe avuga ko Perezida Kagame yagabiye abakene inka ndetse n’amatungo magufi, akaba yarazanye imiyoborere myiza yita ku bakene, akemeza ko ibyo yagejeje ku Banyarwanda nta wundi wari warigeze kubikora.

“Umva bose batorwaga ku gihe cyabo ariko we aje arenza intambwe. Nta wundi bakwirirwa babangikana. Yego kereka abazabyiruka ari batoya hakaza andi majyambere, naho mu ntambwe yateye nta bandi babigezeho dore ndashaje”, Umusaza Nyiribakwe.

Aba baturage bavuga ko biteguye gushimira Kagame ibi byose yabagejeho igihe azabasura, bakongeraho ko imitima yabo yuzuyemo ishimwe.

Biteganijwe ko umukuru w’igihugu azagenderera akarere ka Nyamagabe tariki 18/02/2013, akahava akomereza uruzinduko mu karere ka Nyaruguru kuwa kabiri tariki 19/02/2013.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka