Nyamagabe: Abasezeranyijwe imbere y’amategeko bibukijwe kwita ku mibereho y’abo babyara
Imibereho myiza y’umwana n’ahazaza h’igihugu hategurwa kare, akaba ari yo mpamvu akarere gafatanije n’umuryango wita ku bana SOS, bateguye igikorwa cyo gusezeranya ababanaga bitemewe n’amategeko, bityo n’umwana ahabwe uburenganzira bwo kuba igihugu kimuzi.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2015, mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kugira ngo akure neza abashe kubaka igihugu ke, kandi bitewe n’amakimbirane ava mu kuba abantu babana badasezeranye agatuma abana bahura n’ibibazo, hasezeranijwe imiryango 120.
Umuyobozi w’umuryango wita ku bana SOS Rwanda, Alfred Munyentwali akaba yatangaje ko umwana utavukiye mu murango ubanye neza kandi mu buryo bwemewe n’amategeko ahura n’ibibazo byinshi.
Yagize ati “Abana iyo bakuriye ahantu hatari mu muryango haba ibibazo bikomeye cyane, niho abana bashobora kugenda bakaba za mayibobo, integer z’ikinyagihubi ntizigerweho umwana ntajye kwiga, ntahabwe ibyo kurya, ababyeyi barigendeye nta kintu na kimwe kimurengera.”
Ababyeyi basezeranijwe bakaba batangaje ko iki gikorwa kizafasha abana babo kubona uburenganzira no mugihe batakiriho abana babo babe babazungura.
Jean Marie Vianney Gatera akaba avuga ko mu rwego rwo kugabanya amakimbirane no kurinda abana ibibazo ababyeyi bifuje gusezerana imbere y’amategeko.
Ati “Naje gusanga iyo utashakanye n’umugore, umugabo akaba yapfa haboneka mo ikibazo mu murango, bigatuma abana mwabyaranye, bashobora kuburizwamo, ntibamenyekana umuryango w’umugabo ugatwara ibintu byose basigara maboko masa.”
Ababyeyi basezeranijwe bakaba bakanguriwe kurera abana babo neza, kandi bakibuka gukoresha umutungo neza kuko uri mubisenya ingo, nkuko Gitifu w’umurenge wa Gasaka John Bayiringire yabitangaje.
Ati “Ubu turashishikariza ababyeyi bose kwitabira gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo abana babo babone uburenganzira, kandi banabane neza ibi tukaba tubicisha mu kagoroba k’ababyeyi, kandi twizera ko bizanagabanya amakimbirane mu miryango.”
Ababyeyi bakaba baboneyeho no kwandikisha abana bari baracikanywe mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo babone uburenganzira bwabo kandi n’igihugu kibamenye.
Caissy Christine nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|