Nyakinama: Abasirikare basoza amasomo bari kuganirizwa ku mutekano w’igihugu

Abasirikare bari gusoza amasomo y’ubuyobozi n’akazi ko mu biro y’ikiciro cyo hejuru (Senior command and staff course) i Nyakinama mu karere ka Musanze, bari kuganirizwa ku mutekano w’imbere mu gihugu mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ibi biganiro byatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 05/06/2013, byafunguwe ku mugaragaro na Gen. James Kabarebe minisitiri w’ingabo, wanatanze ikiganiro cya mbere afatanyije na Prof Charles Gasarasi hamwe na Prof Herman Musahara.

Iki kiganiro cya mbere cyavugaga ku buryo gahunda zikoreshwa mu gucunga umutekano zakwifashishwa mu kuzamura ubushobozi mu gihugu kiri mu nzira y’Amajyambere (Implications of Defence Management on Policy to Capability in a Developing Country).

Umugaba mukuru w'ingabo , Lt Gen Charles Kayonga afatanyije na Dr MC Kabwete batanze ikiganiro ku ivugurura ry'inzego hagamijwe kugera ku mutekano urambye w'imbere mu gihugu ndetse no mu karere.
Umugaba mukuru w’ingabo , Lt Gen Charles Kayonga afatanyije na Dr MC Kabwete batanze ikiganiro ku ivugurura ry’inzego hagamijwe kugera ku mutekano urambye w’imbere mu gihugu ndetse no mu karere.

Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe ku munsi wa mbere, cyavugaga ku ivugurura ry’inzego hagamijwe kugera ku mutekano urambye w’imbere mu gihugu ndetse no mu karere (Revolutionising Institutions to address National and Regional Security), ikiganiro cyatanzwe n’umugaba mukuru w’ingabo , Lt Gen Charles Kayonga yunganirwa na Dr MC Kabwete.

Ikiganiro cya gatatu cy’uyu munsi wa mbere, cyavuze ku miyoborere nk’imbarutso y’umutekano w’imbere mu gihugu (Good Governance as a Precursor for National Security), gitangwa na Prof Anastase Shyaka, yunganiwe na Wellars Gasamagera hamwe na Eusta Kayitesi.

Kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013, biteganyijwe ko hatangwa ibiganiro bitandukanye harimo n’ibitangwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga uri buvuge ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’amahanga.

Abasirikare bo mu ishuri rya Nyakimana bakurikirana ibiganiro.
Abasirikare bo mu ishuri rya Nyakimana bakurikirana ibiganiro.

Ibi biganiro biri guhabwa abasirikare basoza amasomo y’iciro cyo hejuru ku ku bijyanye n’ubuyobozi n’akazi ko mu biro muri uku kwezi kwa gatandatu (Senior command and staff course), yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu ndetse n’izindi mpuguke zitandukanye zo mu karere no muri Afrika.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashimira cyane ingabo z’igihugu, uburyo zitanga zitubungabungira umutekano! Imana ikomeze kubaha imbaraga zo guharanira amahoro mu gihugu.

Fifi yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

mukomereze aho ngabo zigihugu abanyarwanda twese turabashyigikiye kandi turabizera cyane, umutekano urambye niwo twese twifuza kandi nta gushidikanya ko uzagerwaho igihe cyose mukiwuturindiye, nta mwanzi wadutera muhari kandi ibyo byarabonetse ko muri ba rudasumbwa mu kugarura amahoro

nkubito yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

umutekano w’igihugu niryo shingiro ry’iterambere, ubukungu ndetse n’amahoro arambye y’abanyarwanda, bitewe rero n’ikizere dufitiye ingabo z’u rwanda ntawashidikanya ko amahoro, iterambere n’ubukungu birambye ari ibyacu, ibi akaba aribyo dushyize imbere kanda akaba aribyo tubatezeho.

byusa yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka