Nyakarenzo: Umucungamutungo w’umurenge n’umuyobozi w’akagari batorotse akazi

Umucungamutungo w’Umurenge wa Nyakarenzo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanoga mu Karere ka Rusizi baburiwe irengero mu cyumweru gishize, ibura ryabo, nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano, ngo ryaba rifitanye isano n’ibyo bagenzi babo bakoraga muri uwo murenge bakurikiranweho n’ubutabera byo gukoresha nabi amafaranga ya VUP yagenewe gufasha abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Murenzi Jean Marie Leonard, ku wa 11/02/2015 nibwo yagaragarije inama y’umutekano ko hashize iminsi yarabuze abo bakozi, aho yagaragarizaga akarere n’izindi nzego ko afite icyuho gikomeye cy’abakozi muri uwo murenge bityo akaba afite impungenge z’uko hari serivisi zimwe zitari gukorwa neza kubera abakozi benshi badafite.

Murenzi avuga ko aba bakozi kugeza magingo aya atazi aho baherereye ikindi kandi ngo bagiye nta muntu n’umwe mu nzego z’ubuyobozi babwiye.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko aribwo bukimenya icyo kibazo cy’abayobozi bataye inshingano zabo ngo bakaba bagiye gukurikirana impamvu yabyo nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Kankindi Leoncie yabitangaje.

Kugeza ubu ngo ntakibazo kiragaragara kuko abasigaye bakiri kugerageza gutanga serivisi za bagenzi babo nubwo akazi gahari kaba katoroshye kuko ari kenshi.

Tariki ya 04/01/2015, nibwo inzego z’umutekano zataye muri yombi abandi bayobozi 8bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bakekwaho gukoresha nabi amafaranga ya VUP aho bagiye biremera amatsinda ya baringa bakiguriza amafaranga ya VUP kandi binyuranyije n’amategeko.

Gahunda ya VUP ni imwe muri gahunda za Leta zifasha abaturage mu iterambere binyuze mu bikorwa bitandukanye byiganjemo imirimo y’amaboko, ndetse n’inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru, nyamara muri aka karere ntiyageze ku ntego zayo nk’uko bikwiye kuko yagiye ikomwa mu nkokora na bamwe mu bayobozi bikubiye inyungu z’abagenerwabikorwa nk’uko byagiye bigaragazwa n’amaraporo y’inzego z’ubugenzuzi zitandukanye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka