Nyagatare: Ubukorikori bwabaciye ku muco wo gusabiriza

Abanyamuryango ba koperative Abasangirangendo Twisungane Mukama y’abafite ubumuga ikorera mu murenge wa Mukama ho mu karere ka Nyagatare yacitse ku ngeso mbi yo gusabiriza babikesha umwuga w’ubukorikori.

Iyi koperative Abasangirangendo Twisungane Mukama (COABATWIMU) ngo yashinzwe hagamijwe kwigisha abafite ubumuga imyuga iciriritse kugira ngo bitezimbere ; nk’uko byasobanuwe na Musengimana Epiphania umwe mu banyamuryango b’iyo koperative.

Gusa ariko nanone ngo n’ubwo intego yabo itaragerwaho neza bishimira ko batagisabiriza nk’uko byahoze mbere.

Aba bibumbiye muri iyi koperative ubu ngo basigaye bajya mu masoko gushakayo abasabiriza bakabambura ibyo basabye ndetse ubu ngo byamaze gutanga umusaruro kuko ngo kugeza magingo aya nta muntu ugisabiriza mu murenge wa Mukama.

Uyu Musengimana wivugira ko yasabirije imyaka igera ku icumi avuga ko nyuma yo kwigeza kuri byinshi byose bivuye mu maboko ye akoresheje imashini iboha imipira y’imbeho ndetse n’amasaro, ubu yafashe gahunda yo gufasha abandi bafite ubumuga kuko ibibazo yari afite abizi.

Iri terambere abafite ubumuga bagezeho kandi rishimwa n’abandi bafite ingingo zose z’umubiri dore ko nabo ngo babazwaga n’uko basabwa nabo ntacyo bifitiye.

Nzabakiriraho Karori wabanye cyane n’uyu Musengimana avuga ko yari yarabarambiye abasabiriza none bakaba aribo basigaye bamusaba akazi. Kuri we ngo hari ugisabiriza byaba ari ubushake kuko abafite ubumuga nabo bashoboye uretse ko ngo byose babikesha Leta yita ku baturage itavanguye.

Ibikorwa by’iyi koperative kandi bishimwa n’ubuyobozi kuko ngo byaciye abafite ubumuga kugusabiriza.

Hakuzweyezu Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukama avuga ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi no kubashakira ingendo shuli hagamijwe kunoza umwuga wabo bityo barusheho guterimbere.

Koperative COABATWIMU ihuriwemo n’abanyamuryango 89 harimo n’abafite ingingo zose z’umubiri.

Mu gushimangira intego zayo zo guteza imbere abafite ubumuga bigishwa imyuga, ubu irimo kwiyubakira inzu izacumbikira abanyeshuli bazigishwa ku buntu ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 10 ku nkunga y’umuryango wa ADRA Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka