Nyagatare: Hashyizweho itsinda rikemura ibibazo by’ubutaka byiganje mu miryango

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ibibazo by’ubutaka bakira muri iyi minsi ari ibishingiye ku miryango n’abaturanyi baba bapfa imbibi, atari abantu runaka bigabiza ubutaka bw’abandi, hakaba harashyizweho itsinda ryo kubikemura.

Hashyizweho itsinda rikemura ibibazo by'ubutaka
Hashyizweho itsinda rikemura ibibazo by’ubutaka

Urugero ni Nyirasafari Amina, waguze ubutaka mu Mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, Umurenge wa Nyagatare bungana na hegitari eshatu (3ha). Uwo baguze ubutaka utakihatuye, umuryango we wamubujije kugira icyo ahakorera abwirwa ko aho bamweretse yaguze atari mu butaka bw’uwamugurishije.

Iki kibazo cyaje kugezwa ku rwego rw’Intara, maze hashyirwaho komisiyo ishinzwe gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka, ku wa 26 Nzeri 2023, hafatwa umwanzuro ko Nyirasafari ahabwa ubutaka bwe yaguze nta yandi mananiza.

Umwanzuro wagiraga uti “Komisiyo yasanze ubutaka buri mu kibazo bungana na hegitari 14.5 nyamara abagize umuryango baravugaga ko ari 16. Hafashwe umwanzuro ko buri wese agumana hegitari eshatu ariko nanone uwari waguze hegitari imwe na we ayihabwe, ndetse na Nyirasafari ahabwe ize eshatu yaguze hanyuma hegitari imwe n’igice (1.5ha) yandikwe kuri Leta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ibibazo by’ubutaka bakira ahanini bishingiye ku gupfa imbibi kw’abaturanyi ndetse n’abagize umuryango, atari abandi bantu bigabiza ubutaka bw’abandi bitwaje icyo bari cyo.

Ati “Nta muntu n’umwe ushobora guhaguruka hano mu Murenge wa Nyagatare ngo ajye Rwimiyaga ngo atware ubutaka bw’undi, ahubwo ni abaturanyi cyangwa imiryango. Ibibazo bishingiye ku bavandimwe bari baturanye cyangwa bafite ubutaka bahuriyeho hakaza kuvukamo ikibazo kijyanye n’imbibi, uburyo babubonye n’uburyo bagomba kubutunga.”

Kuri ubu ku rwego rw’Akarere hashyizweho itsinda, rishinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo ibibazo byinshi byagiye bikemuka.

Iri tsinda ryashyizweho hagamijwe gutahura bamwe mu baturage, bagaragaza ko barenganye nyamara bahisha ukuri.

Meya Gasana avuga ko mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu butaka, bakora ibishoboka kugira ngo abaturage babutunze babone ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka