Nyagatare: Amakoperative y’abamotari azakumira abajya muri uyu mwuga batabyemerewe

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amakoperative y’abamotari azafasha mu kurwanya abajya muri uyu mwuga batabyemerewe kuko bahombya abawusanzwemo ndetse bagahombya na Leta kuko badatanga imisoro.

Ntanganda Abdul, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko kubera imikorere mibi yakunze kuranga amakoperative y’abamotari, byabaye ngombwa ko yisesa ubwayo.

Avuga ko ubu gahunda ihari ari uko muri buri Karere habaho Koperative y’abamotari imwe.

Avuga ko kuva zisheshwe, abamotari bakoreraga mu kavuyo kuko nta buyobozi bwari buhari ndetse no kubegera ngo bikaba byari bigoye.

Ati “Bakoreraga mu kavuyo muri rusange kuko nta murongo nta n’ubuyobozi bari bafite ndetse no kubegera byabaga bigoye kuko umubare wabo n’akazi bakora biragoye cyane ko baba bakora nta muyobozi bafite ari yo mpamvu barimo gufashwa kwishyiriraho ubuyobozi bwabo buzabafasha.”

Habyarimana Martin, avuga ko aho Koperative ziviriyeho bahuye n’ibibazo byinshi byabateye igihombo ubwabo ndetse bihombya na Leta kuko hari abantu bakoraga umwuga w’ubumotari nyamara badasorera Leta bakica n’ibiciro by’ingendo.

Yagize ati “Umuntu ava mu murima agakaraba agatwara abagenzi kandi kuri macye. Urebye nka Nyagatare 20% gusa urebye ni bo basorera Leta abandi bakora gutyo. Ntabwo nshobora guhora ngongana n’uriya muntu udasora amezi atatu ngo moto yanjye igume muri Taxi.”

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bamotari ntibakozwa ibyo gusubira mu makoperative kubera igihombo yabateye.

Umumotari utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today, ko uko bakoraga ntacyo byari bibatwaye ahubwo kugarura Koperative ari ukubateza abajura kuko nta nyungu bayigiriyemo.

Ati “Impamvu tutifuza Koperative, twaguze inzu y’ihuriro ry’amakoperative ya Miliyoni 15, kuyishyura kuyirangiza twatanze Miliyoni 26, nyuma batubwira ko hari ubukererwe nabwo ko tubwishyura, buri munyamuryango yishyuye 27,000frs birangira tuyishyuye Miliyoni 38 none amatwi atubwira ko yaba yaragurishijwe Miliyoni icyenda, inzu yaguzwe Miliyoni 38 ikagurishwa Miliyoni icyenda, urumva nta kababaro karimo?”

Tariki ya 20 Gashyantare 2024, mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, habaye amatora y’inteko rusange aho abamotari muri buri Karere bitoramo ababahagarariye 50 ari na bo bazaba bagize Inteko rusange y’iyo Koperative.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, aba bitoyemo komite nyobozi na ngenzuzi, banategura ibyangombwa bisabwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka