Nyagatare : Abaturage bijejwe ko nta wahungabanya iterambere ry’Abanyarwanda

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni aratangaza ko nta muntu n’umwe uzigera ahungabanya iterambere ry’Abanyarwanda habe n’iyo yagerageza kubinyuza mu nzira zitandukanye.

Ibi Ministiri Musoni James yabitangaje nyuma yo kwifatanya n’abaturage b’utugari twa Nyagatare na Barija ho mu murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabaye tariki 26/01/2013.

Minisitiri Musoni yatangaje ko nta kabuza iterambere rirambye rizagerwaho mu gihe Abanyarwanda bahurije hamwe mu bikorwa bitandukanye nk’umuganda n’ibindi.

Aganira n’abaturage, Minisitiri w’ubutegetsi bw’iguhugu yavuze ko Leta itazihanganira na rimwe umuntu wese uzagerageza guhungabanya umutekano n’ibikorwa Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Minisitiri Musoni yagize ati: “Hari ababa batishimiye na rimwe uko Abanyarwanda batera imbere…bakagenda bakwiza ibihuha bayobya abaturage bashaka gusuka amazi mu byo twitunganyirije. Ndagirango mbamenyeshe ko uwashaka guhungabanya umutekano ntaho yamenera.

Nta muntu n’umwe ugomba kubabeshya ko hagiye kuba intambara mu gihu cyacu. Mugomba kurwanya abantu nkabo mugasenyera umugozi umwe wo kubaka igihugu cyacu.”

Bayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, abaturage batuye umujyi wa Nyagatare bakoze umuganda aho basibuye ibidendezi n’ibishanga bikikije ibitaro bya Nyagatare, banatunganya bumwe mu busitani bukikije umujyi wa Nyagatare.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka