Nyagatare: Abana barashinja ababyeyi guteshuka ku burere bwabo

Mu biganiro byahuje abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza n’ubuzima bw’imyororokere n’abafite aho bahuriye n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, tariki 29/30/2014, byagaragaye ko ibibazo abana bahura nabyo biterwa n’ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo zo kurera.

Uwera Hope ukuriye komisiyo y’abana mu murenge wa Nyagatare avuga ko abana b’abakobwa benshi batwara inda zitateguwe baziterwa n’abagabo bakuze. Izi nda ngo ziterwa nuko hari bamwe mu babyeyi bateshutse ku nshingano zo kurera.

Uwera Hope yemeza ko hari abana cyangwa urubyiruko bagaragarwaho ingeso mbi zirimo ubwomanzi, uburaya n’ibiyobyabwenge kubera kutitabwaho n’ababyeyi babo. Ahanini ngo ntibabaha umwanya wo kubaganiriza bityo umwana agakurana ibyo yumvana abandi aho kuba ibyo atozwa n’ababyeyi.

Abafite aho bahuriye n'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Nyagatare bitabiriye ibiganiro n'abadepite.
Abafite aho bahuriye n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare bitabiriye ibiganiro n’abadepite.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zituma ababyeyi badaha abana babo uburere bwiza ni akazi kenshi. Uretse ko ngo hari n’ababyeyi bagira uruhare mu kurarura abana babo babambika ubusa no kubasohokana mu tubari ngo nibyo bigezweho kimwe n’abatinya kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Depite Bwiza Sekamana Conny umwe mu bagize ihuriro ry’abagize inteko inshingamategeko bashinzwe imibereho myiza, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro avuga ko kubyara bikwiye kujyana no kurera kugira ngo abana bakurane umuco mwiza.

Kuba hari ababyeyi bataye inshingano zo kurera ngo bikwiye gusubirwamo umwana akarindwa ubuzererezi bitaba ibyo n’abaturage bagahana ababyeyi gito nk’abo.

Abadepite bagize komisiyo y'imibereho myiza n'ubuzima bw'imyororokere basuye ikigo nderabuzima.
Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza n’ubuzima bw’imyororokere basuye ikigo nderabuzima.

Depite Bwiza Conny yemeza ko umwana ari umuntu ukomeye atagomba kurutishwa icyo aricyo cyose bityo umubyeyi umubyara agaterera iyo inzego z’umudugudu zikwiye kujya zimuhana. Ngo ntibyumvikana ukuntu umubyeyi yananirwa kurera umwe yarangiza akongeraho abandi abantu barebera.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abana b’abakobwa babyara bafite munsi y’imyaka 18 ari 2,6% abakishirije amashuli bakaba 7,8%.

Abayobozi bari mu nama n'abashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Nyagatare.
Abayobozi bari mu nama n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare.

Ikishimiwe ni uko mu karere ka Nyagatare indwara ya malariya yagabanutse cyane bityo n’impfu z’abana n’ababyeyi zikaba zaragabanutse ndetse n’ababyeyi bakaba bitabira kubyarira kwa muganga n’ubwo abipimisha inda incuro enye bakiri bacye.

Ibi bijyana no kuba abagaragarwaho virusi sida bagabanuka kubera inyigisho zihoraho n’ubwo ngo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 abazi uburyo yirindwa ari 54% kandi nabo byabyumvira ku maradiyo gusa.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abana barabeshya. None se ko batari bahari babwirwa n’iki uko aba mbere yabo barimo n’ababyeyi babo barezwe. Nta ngoma itagira ab’ubu mwa bana mwe. None se ko twe kera nta telefone yabagaho, gutumanaho ko kwari ukwandika ibaruwa, cyangwa ugahamagara kure ,ko television yabagaho, itwereka ibyabereye ahandi , bityo tukamenya iby’aho dutuye gusa,ubwo urumva tutarakuriye mu muco w’abo twabonaga gusa. Naho ubuu, aah, yewe. Birakomeye. Imana ibarinde.

ruru yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka