Nyagahinga: Amavomo begerejwe ngo aherukamo amazi bakiyabamurikira

Abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko nubwo begerejwe umuyoboro w’amazi meza, baheruka kuwuvomaho bakiwufungura kuburyo ngo babona ntacyo ubamariye muri iki gihe kuko nta mazi ukibaha.

Iyo ugeze ku mavomo yegerejwe abo baturage ubona harameze ibyatsi. Bigaraga ko nta bantu baheruka kuhakandagira, baje kuvoma. Aba baturage bo mu kagari ka Nyagahinga bavuga ko amavomo begerejwe bayavomyeho igihe gito cyane, ubwo ubuyobozi bwayabafunguriraga mu kwezi kwa 7/2014.

Kuri ayo mavomo yegerejwe abaturage hatangiye kumera ibyatsi.
Kuri ayo mavomo yegerejwe abaturage hatangiye kumera ibyatsi.

Ngo kuva ubwo amazi yahise abura basubira kujya kuvoma kure. Ahantu bakora ibirometero n’ibirometero, bakabona amazi bahenzwe kuburyo ngo hari igihe ijerekani imwe ya litiro 20 bayigura amafaranga y’u Rwanda 200.

Aba baturage kandi bavuga ko mu gihe cy’imvura batega amazi y’imvura avuye ku mabati cyangwa bakajya kuvoma ku baturage bafite ibigega bifata amazi y’imvura. Ijerekani imwe yayo mazi bakayigura amafaranga y’u Rwanda 50.

Bakomeza basaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka bukongera kubaha amazi meza ku mavomo begerejwe. Ngo kuko ayo mazi yandi y’imvura bakoresha aba atanasukuye kuburyo yabatera indwara.

Bizimana agira ati “None uri kubona ahari amazi gahari! Ui kubona hari umuturage uahri uri kuvoma! (Mperuka kuvoma) bwa mbere aribwo bagishyiraho iri vomo! Niho nahageze bampa ijerekani y’amazi. Naho ubungubu ntayo! Dore harafunze! None (ivomo) rimaze iki!”

Mu gihe cy'imvura bakoresha amazi y'imvura aba ari mu bigega. Ngo abadafite ibigega bifata amazi y'imvura bajya kuyagura ku bandi babifite.
Mu gihe cy’imvura bakoresha amazi y’imvura aba ari mu bigega. Ngo abadafite ibigega bifata amazi y’imvura bajya kuyagura ku bandi babifite.

Uwingabiye we agira ati “Wapi ntabwo tuvoma! Kuva bayafungura, kuva icyo giheb twavomye nk’ukwezi, gahita gagenda, n’ukwezi ntabwo kwagezemo! Twifuza ko batuzanira amazi kabisa.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko icyo kibazo bukizi. Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko icyo kibazo kizakemurwa burundu n’umuriro w’amashanyarazi.

Ngo ubusanzwe imashini ikurura amazi y’umuyoboro w’amazi wa Nyagahinga ikoresha mazutu. Ngo iyo mazutu ishizemo icyo gihe abaturage ntibabona amazi. Ngo kuba rero batari bakibona amazi ku mavomo yabo ngo ni uko iyo mashini yari itagiheruka gushyirwamo mazutu.

Zaraduhaye akomeza avuga ko bafite umushinga wo kugeza amashanyarazi ahari iyo mashini kuburyo yakurura amazi yifashishije ayo mashanyarazi. Gusa ariko ngo byaratinze kubera ko icyuma cyongerera umuriro ingufu cyangwa kikazigabanya (Transformateur) bagitumije hanze y’u Rwanda. Ngo baracyagitegereje.

Mu gihe icyo cyuma kitaraboneka ariko ngo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bugiye kugirana ibiganiro n’ikigo k’igihugu gishinzwe iby’amazi mu Rwanda (WASAC) ndetse n’umushinga WASH, ushinzwe isuku n’isukura muri ako karere, kugira ngo barebe uko bagura mazutu.

Zaraduhaye yizeza ko mu cyumeru kizatangira ku itariki 5/1/2015, abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga bazaba bavoma amazi meza.

Moteri ikurura amazi ajya mu kagari ka Nyagahinga iherereye mu kagari ka Gasiza, mu murenge wa Cyanika. Iyo moteri ngo ifite ubushobozi bwo gukurura amazi angana na metero “cube” 35 ku isaha. Ikurura amazi y’isoko ya Butobo-Haut, ikayashyira mu bigega bityo abaturage bakavoma.

Nyagahinga ni agace kari munsi y’ikirunga cya Muhabura. Abaturage bahatuye bahamya ko ari ubwa mbere bari bagejejweho umuyoboro w’amazi meza.

Mu yindi myaka yose yatambutse ngo kubona amazi byari ingume kuburyo ngo hari n’igihe bajyaga guvoma ku kiyaga cya Burera, ahantu bagera bakoresheje igihe kirenga isaha imwe bagenda n’amaguru.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka