Nyabikiri: Koperative KABACO iratabaza nyuma yo kurogerwa amatungo

Koperative ikora ubworozi bw’inzuki mu Mudugudu wa Ngarama, Akagali ka Nyabikiri, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo yitwa KABACO (Kabarore Abatiganda Cooperative) iratabaza ubuyobozi bw’aka Karere ku gihombo yatewe n’umuntu wayirogeye inzuki.

Iyi koperative ivuga ko yagize igihombo kigera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 900, nyuma y’uko uwitwa Ngirishyanga Sprien bakunze kwita kopolo yiraye mu mizinga y’inzuki maze agateramo umuti uhumanya ayo matungo nkuko perezida w’iyi koperative Kaboneka John yabitangarije Kigali Today.

Kaboneka ati: “Mu byukuri turahamya ko Ngirishyanga ariwe wabikoze kuko hari n’umuhamya wamubonye ari kwinjira mu rwega (aho bororera inzuki), amaze gusohoka nibwo inzuki zatangiye gupfa izindi zirasohoka, ubu tumaze gupfusha imizinga ya kijyambere igera kuri 16”.

KABACO yahombye imizinga 16 ya kijyambere.
KABACO yahombye imizinga 16 ya kijyambere.

Kaboneka akomeza avuga ko icyabateye gukeka uyu mugabo Ngirishyanga ari uko ubusanzwe ngo yari yasabye akazi k’ubuzamu ntiyagahabwa kubera ko uwo bari bahanganye yamurushije amanota arakamutwara, ibyo bimaze kuba akaba yaragiye abyigamba ko azihimura.

Twabajije ubuyobozi bw’iyi koperative niba baragejeje ikirego mu nzego zibishinzwe, batubwira ko bandikiye ubuyobozi bw’Akarere barabibumenyesha, bubabwira ko bakijyana mu bugenzacyaha, uwabikoze agakurikiranwa.

Koperative KABACO yatangiye mu mwaka wa 2012 n’abanyamuryango 11 n’umugabane shingiro w’ibihumbi 36 kuri buri munyamuryango, ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango 18 n’imali shingiro rusange ya miliyoni 6.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu waroze izi nzuki n’umuntu ntiyamurebera izuba.

Freedom yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Uwo ni umugiziwa nabi icyaha nikimufata azahanwe kabisa.

edouard yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka