Nyabihu: Ingaruka z’isuri zageze no ku karere

Isuri yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri Mata 2015 amazi agaturuka mu birunga no ku yindi misozi iri hafi y’aho Akarere ka Nyabihu kubatse yibasiye imwe mu mirima y’abaturage mu Murenge wa Mukamira, igera no mu busitani bw’akarere irabwangiza bikomeye.

Hashize igihe kitarenga umwaka Akarere ka Nyabihu gakoze ubu busitani ku cyicaro cyako butwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 10.

Kuri ubu, ubu busitani busa n’ubwarengewe n’amazi n’ibitaka by’isuri ku buryo bizafata igihe ngo bwongere busubirane.

Ingaruka z'imvura nyinshi zageze no ku busitani bw'Akarere ka Nyabihu zangize ahangana na Hegitari imwe.
Ingaruka z’imvura nyinshi zageze no ku busitani bw’Akarere ka Nyabihu zangize ahangana na Hegitari imwe.

Uretse ubusitani bw’Akarere ka Nyabihu bwibasiwe n’ingaruka z’imvura nyinshi ahagera kuri ha 1, umukozi ushinzwe kurwanya ibiza muri aka karere, Rutagengwa Yves anavuga ko imvura yaguye yangije n’imyaka y’abaturage mu Mirenge ya Rugera, Shyira, Kintobo na Mukamira, ku buso bukabakaba hegitari 60.

Izi ngaruka kandi zibasiye n’ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibiraro. Rutagengwa avugamo umuhanda werekeza ku kigo nderabuzima cya Gakamba mu Murenge wa Muringa, ku buryo ibiraro byo muri uyu muhanda byangiritse cyanei, bkaba bigoye kugera kuri icyo kigo nderabuzima ku bifuza serivise zacyo n’abajya muri ako gace.

Hamwe mu hari ubusitani ni uku hameze.
Hamwe mu hari ubusitani ni uku hameze.

Si ibyo gusa kuko Ibiza byanateye isenyuka ry’ inzu 1 mu Murenge wa Rugera mu Mudugudu wa Musenyi.

Abaturage bakangurirwa kurwanya isuri bibuka gusibura imirwanyasuri, guca indi aho itari, gufata amazi yo ku mazu, gutera ibyatsi bifata ubutaka, kubungabunga amaterasi yakozwe n’ibindi.

Ubu busitani bwari bwatwaye akarere amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 10.
Ubu busitani bwari bwatwaye akarere amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 10.

Ikigamijwe ni ukwirinda ingaruka zaterwa n’ibiza bikururwa n’imvura nyinshi kuko zakunze kugaragara mu myaka 4 ishize mu turere tw’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, aho uretse amazu yasenyutse n’imyaka yatwawe n’amazi, hari n’abantu bagiye bahasiga ubuzima.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umwe mu miti yo kwirinda ibiza muri kariya gace ni ukunoza imiturire, abubaka amazu bakirinda gusiba inzira z’amazi. Urebye uko Akarere kubatse hakurya y’umuhanda, amazi ntiyagakwiye kukageraho kuko umuhanda ukabera protection: ariko usanga ahantu hari ibinogo ku nkengero z’ umuhanda byakagombye kurekamo ayo mazi bagenda bahataba bakabyazamo ibibanza bakubakamo amazu, bagafunga inzira z’amazi acamo ajya muri buses, ... Ni ukwitonda mu gusiba inzira amazi aba yariciriye, kuko hari n’igihe biba byarabaye cyera cyane, ubungubu ukabona nta mazi anyuramo, amazi yakongera kuba menshi akabura ya nzira yayo bigatuma yangiza

theogene yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Bihangane Namusanze Yangije Ibintu Byinshi Cyane Umurenge Wa Shingiro

Arias yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Bihangane Nahano Imusanze Mumurenge Washingiro Imvurayaguye Nyinshicyane Kuburyo Yangije Byinshi

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Birababaje ibyiyo suri ariko His Excellence ahageze yatanga umuti urambye pe dukwiye gufata urugerobku muyobozi wacu kuo ntago byumvikana kuntu isuri yakibasira Akarere kandi gafite mushyingano kuyirwanya ahahahahahaah ijya kurisha ihera kurugo.

VAVA yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Birababaje kubona ubusitani ndetse n’imirima n’amazu byangirika bine ako kageni. Buri wese yarakwiye guha agaciro gakomeye inikorwa byo kurwanya isuri. buri wese abigire ibye bitagombye ko abayobozi bamanuka

Evariste yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka