Nyabihu: Imiryango ibihumbi 10 yahawe Filitiri zizayifasha kugabanya indwara ziterwa n’umwanda

Mu mwaka w’imihigo ushoje wa 2014-2015, imiryango ibihumbi 10 na 71 y’abatishoboye yahawe ibikotesho bisukura amazi (filtres) bizayifasha kunywa no gukoresha amazi meza mu ngo zabo hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’amazi mabi.

Imiryango yahawe ibyo bikoresho yiganje mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Mukeshimana Esperance na Habarurema Celestin,bamwe mu bahawe Filitire n'ishyiga kuri buri wese basanga bizabafasha kurwanya indwara.
Mukeshimana Esperance na Habarurema Celestin,bamwe mu bahawe Filitire n’ishyiga kuri buri wese basanga bizabafasha kurwanya indwara.

Mukeshimana Espèrance, wo mu Kagari ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda, wayihawe yagize ati “Ndumva iwanjye bizahinduka kuko ku bijyanye n’indwara ziterwa n’amazi mabi, kuyanywa iyo ageze mu nda ikivamo ni uko inzoka no kunyurwamo bitava mu rugo. Ndumva icyo na cyo iwanjye kizahinduka”.

Habarurema Célestin, na we wo mu Kagari ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda agira ati “Bizatuma tunywa amazi meza mu gihe twanywaga amazi mabi, buriya hehe n’inzoka kuko tuzaba tunywa amazi meza”.

Ubwo zatangwaga mu Kagari ka Nyirakigugu ku miryango 113 muri uyu mwaka w’imihigo ushize,Uumuyobozi w’aka kagari, Mukankusi Aline, yavuze ko zije ari igisubizo ku baturage kuko batakundaga guteka amazi.

Muri 2014-2015 Imiryango isaga ibihumbi 10 yahawe Filitire hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n'amazi mabi.
Muri 2014-2015 Imiryango isaga ibihumbi 10 yahawe Filitire hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’amazi mabi.

Mu gihe rero bahawe Filitiri ziyasukura agakoreshwa, akaba asanga ari kimwe mu bisubizo babonye byo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

Iki gikorwa cyakozwe n’umuryango “Delagua” ufatanije na Minisiteri y’ubuzima. Uretse Filitiri,hakaba haratanzwe n’ amashyiga ya rondereza ya “canarumwe” mu rwego rwo kwirinda imyotsi n’indwara zifatira mu buhumekero.

Umwe mu bakozi ba Delagua witwa Mukabagorora Staha, avuga ko batanze Filitiri hagamijwe guca indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi,inzoka n’izindi.

Yongeraho ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko mu Rwanda, mu mwaka abana ibihumbi 12 n’abantu bakuru 600 bapfa bitewe no guhumeka imyotsi, dore ko ngo imiryango ibarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe usanga nta bikoni bafite bigatuma aho bacana ari na ho barara.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka