Nyabihu: Ikiraro cya Rubagabaga cyibasiwe n’ibiza kirimo gutunganywa

Nyabihu ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’itaka rituruka mu misozi rikamanurwa n’imvura rikuzura imigezi.

Ni ibiza bikomeje kwangiza ibikorwaremezo bitandakanye birimo imihanda, ibiraro, inyubako zitandukanye z’ubuyobozi, bigasenyera n’abaturage.

Umurenge wa Shyira niwo wibasirwa n’ibiza aho ibiro by’umurenge byamaze gusenyuka, uwo murenge ukaba uganwa n’abantu baturutse mu turere tunyuranye tw’igihugu, barimo abatuye Nyabihu, Ngororero, Muhanga na Gakenke.

Mu biza byibasiye ako gace muri Gicurasi 2023, byuzuye umugezi wa Mukungwa n’indi migezi mito yiroha muri Mukungwa, irimo Rubagabaga.

Ni ibiza byangije ikiraro cya Rubagabaga aho umusenyi wozuye uwo mugezi kugeza ubwo amazi atakibona inzira ibyo bikangiza icyo kiraro, aho byagaragaye ko mu gihe Ibiza byagaruka bishobora kugitwara.

Icyo kiraro gifite metero 90 z’uburebure, gihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Ngororero, iyo gitewe n’ibiza bidindiza imihahirane hagati y’abaturiye Umurenge wa Shyira wo muri Nyabihu n’abo mu Murenge wa Satinskyi wo muri Ngororero, nk’uko abaganiriye na Kigali Today babivuga.

Mbabanire Augustin wo mu murenge wa Shyira ati “Iki kiraro cya Rubagabaga, gikunze kwangizwa n’ibiza, umwuzure wa mbere waje Abashinwa bakimara kucyubaka usa n’ugitaba ariko nticyarengerwa”.

Arongera ati “Umwuzure wa kabiri waraje uracyuzura, murabona ko umusenyi ukora ku byuma bigize ikiraro, aho ubuza amazi guhita ibyo bikangiza ikiraro, kandi ubwo bacyubakaga cyari gifite metero umunani mu bujyakuzimu zigitandukanya n’amazi, ibi bidutera impungenge cyane kuko ni ikiraro kidufitiye akamaro, kiramutse gisenyitse kugenderana hagari ya Nyabihu na Ngororero byaba bihagaze tugaterwa n’ubukene”.

Abo baturage barasaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’icyo kiraro mu rwego rwo kukirinda ko amazi yagitwara mu gihe ibiza byaba bigarutse, aho bavuga ko ibiraro bibiri bya mbere byatwawe n’amazi, ari nabwo hafashwe ingamba zo kubaka ikiraro gikomeye cyane bakaba bafite impungenge z’uko nacyo bashobora kukibura.

Undi muturage agira ati “Iki kiraro kidufasha byinshi kuko usanga abo muri Satinskyi muri Ngororero basabana natwe abo muri Nyabihu, n’Abanyamuhanga kirabafasha kuko nabo bahahira hano muri Vunga, ndetse Abatanzaniya n’Abagande hari ubwo baza hano mu isoko rya Vunga tugahahirana, turasaba ko cyitabwaho mukwirinda ko nacyo cyasenyuka nk’ibyakibanjirije”.

Ikiraro cya Rubagabaga gikunze kwibasirwa n'ibiza
Ikiraro cya Rubagabaga gikunze kwibasirwa n’ibiza

Ubuyobozi burahumuriza abo baturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Ndandu Marcel, avuga ko icyo kiraro gihuza uturere tubiri, gifasha abaturage mu iterambere ryabo kubera imihahiranire bagirana, barema amasoko atandukanye.

Uwo muyobozi yavuze ko hafashwe ingamba zikomeye zo kwita kuri icyo kiraro, aho umucanga wafataga amazi batangiye kuwuvana mu mugezi.

Ati “Hafashwe ingamba zikomeye, kampani zose zicukura umucanga niho ziri, gucukura byatangiye kandi biri kugenda neza, hari icyizere ko icyo kiraro cyafunguka neza n’ayo mazi agatambuka neza, kandi n’abaturage bari kubonamo iyo mirimo”.

Arongera ati “Ni ikiraro gikomeye, cyubatswe mu buryo bwa kijyambere, kuko umunyamaguru akinyuraho uwigare na moto bakakinyuraho, ndetse n’imodoka zipakiye zikakinyuraho”.

Mu kumenya ingamba ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bufitiye icyo Kiraro cyakomeje kwibasirwa n’ibiza, ku murongo wa telefoni Kigali Today yavuganye n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert agaragaza ingamba bari gufatira icyo kibazo.

Ati “Icyo kiraro twagisuye mu cyumweru gishize twarebaga ingamba zafatwa kugira ngo kitarengerwa, hari inama twagiye tugirana na Minisiteri ishinzwe ibikorwaremezo, nari naje kureba aho bigeze babishyira mu bikorwa”.

Akomeza agira ati “Icya mbere cyari gikenewe, kwari ugukuramo umucanga kugira ngo kidakomeza kurengerwa, twasanze umucanga bari kuwukuramo, ikibazo kigihari ni icyo kuwutunda no gushakirwa igisubizo kugira ngo umusenyi uvemo wose kandi uwo bakura mu mazi unakurwe hafi y’ikiraro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umurenge bihanye imbibi ni Matyazo naho satinsyi ni kumugezi uri hirya gato naho hari ikiraro nkiki ,nacyo baturebere ko kitazarohama nk’icyambere kuko naho ubona hakenewe kubungwabungwa

GIRUKWAYO Marc yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Nta Murenge wa Satinsyi uba mu Karere ka Ngororero.
Ahubwo umanza mwashakaga kuvuga
Umurenge wa Matyazo cg Ngororero.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka