Nyabihu: Habaye impinduka zizatuma mu cyumweru kimwe abaturage bazabona abayobozi bashya mu nzego zinyuranye
Mu karere ka Nyabihu habaye impinduka zizatuma abaturage babona abayobozi n’abakozi bashya mu nzego zinyuranye nko mu mirenge no mu bigo nderabuzima hose mu karere, nk’uko tubicyesha amakuru yamenyekanye kuwa 11/12/2013.
Abakozi bahinduriwe imirimo n’imyanya bakoreragamo harimo abayobozi b’imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abaveterineri b’imirenge, ba kanyamashyamba, abacungamutungo b’imirenge n’ibigo nderabuzima. Aba bose basabwe ko bazaba bageze mu mirimo mishya kuwa 18/12/2013.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, bwana Twahirwa Abdoulatif yabwiye Kigali Today ko izo mpinduka ari izisanzwe kuko ubuyobozi bw’akarere buba bwemerewe kugira abakozi bamwe bimurirra ahandi mu rwego rwo kunoza umurimo no kwihutisha iterambere.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko ikiba kigamijwe ari ukongera ikibatsi n’amaraso mashya mu mirenge na serivisi zitandukanye, kugira ngo akazi karusheho gukorwa neza n’abagakora batange umusaruro mwiza kandi ntihagire umenyera ahantu cyane ngo abe yakwirara.
Bwana Twahirwa yongeraho ko nk’uvuye ahateye imbere akajya aho bigaragara ko hari ikibazo aba ategerejweho kuhazamura bityo naho hagatera imbere nk’aho avuye.
Uretse imyanya yagiye iguranwa ku bakozi, n’uwari umuyobozi w’ubutegetsi mu karere ka Nyabihu, directeur d’administration yahawe kuyobora umurenge wa Muringa, naho uwari umuyobozi w’umurenge wa Jenda ashyirwa kuri uwo mwanya. Ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko ko aba bombi bari ku rwego rumwe.
Aba bayobozi bagiye bahinduranywa, bakaba bazatangira imirimo aho bagiye boherezwa kuwa 18/12/2013. Bakaba basabwa kurushaho kunoza imikorere mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage, imirenge, akarere n’igihugu muri rusange.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu se Akarere ka nyabihu karibuka gukorera audit abayobozi b’ibigo nderabuzima bahinduriwe aho bakoreraga, ko bamwe babicungaga nk’uturima twabo. Aba comptables ba za C.S nabo ntimubibagirwe audit nabo irabareba
Ntabwo mu bitaro batanga promossion uko biboneye kuko haba hari abanditse basaba iwo mwanya maze bikabanza kwigwa mu kanama ncungamutungo k’ibitaro nyuma bigashyirwa mu nama y’ubutegetsi y’ibitaro ikabyigaho byaba bishoboka ikabyemeza.
GICUMBI YO YARANANIRANYE YABAYE ICUMBI RYAMATIKU NO GUTONESHA UWOBADASHAKA BAMUSHAKIRA IBYAHA AGAFUNGWA CG AGAHUNGA NTA TERAMBERE RIBAYO WAGIRANGO NI IGIHUGU KIBA MUKINDI
Muzadufashe no muri Gicumbi naho hari ibibazo cyane mu buzima aho usanga abatitulaire barigize ibimana kuko ari ndakorwaho kugeza aho birukana abakozi uko babishaka akarere karebera
Ikindi ni mu bitaro bya byumba batanga promossion vertical zabaforomo bava kuri niveau ya A2 bajya kuri niveau ya A1 uko babishaka kubera gutonesha guhari abandi bakabareka.
Nabayobozi butugari bibagereho