Nyabihu: Abaturage barasabwa kuzavugisha ukuri mu ishyirwa mu byiciro by’ubudehe

Abaturage b’Akarere ka Nyabihu barasabwa kuzavugisha ukuri kugira ngo buri wese azashyirwe mu cyiciro cy’ubudehe kimukwiriye, kuko hari aho byagiye bigaragara ko abaturage bakurikira inyungu runaka bagatanga amakuru abashyira mu cyiciro badakwiriye.

Abaturage barasabwa ibi mu gihe abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Nyabihu bari mu mahugurwa abasobanurira uko ibyiciro bishya by’ubudehe bimeze, abazabijyamo, uko bazafasha abaturage mu gihe bizaba birimo gukorerwa ku midugudu itandukanye.

Muri aya mahugurwa yatangiye tariki ya 27/01/2015, Mugemanyi Jacques, ushinzwe imishinga y’ubudehe mu kigo cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali (LODA) avuga ko kuva mu kwezi kwa kamena 2014 ibyiciro by’ubudehe n’inyito yabyo byavuguruwe bikava kuri 6 bikajya kuri bine.

Mugemanyi akomeza avuga ko ibyiciro by’ubudehe bya kera ngo byari bitajyanye n’igihe kandi abaturage bamwe bavuga ko bifite amazina abasebya, atukana.

Mugemanyi asaba abaturage kuzatanga amakuru ariyo kugira ngo bashyirwe mu byiciro bakwiriye.
Mugemanyi asaba abaturage kuzatanga amakuru ariyo kugira ngo bashyirwe mu byiciro bakwiriye.

Akomeza avuga ko ubu hari icyiciro cya mbere kijyamo abaturage batagira amacumbi babamo, ubona ku midugudu barya bibagoye rimwe na rimwe ntanabibone, ba bandi batabasha kubona udukoresho tw’ibanze nk’agasabune, peteroli se n’ibindi.

Icyiciro cya kabiri kijyamo abaturage bafite amacumbi, b’abahinzi cyangwa se aborozi badasagurira amasoko.

Mu cyiciro cya gatatu ho ngo usangamo abakozi ba Leta, abahinzi borozi basagurira amasoko, abafite ibiraka wenda bihoraho bibaha amafaranga, abakora akazi gaciriritse n’abandi nk’abo.

Mugemanyi akomeza avuga ko mu cyiciro cya kane habamo abayobozi bakuru bikorera cyangwa se bakorera Leta, abantu bafite imiturirwa cyangwa se amakamyo manini, za sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi n’ibindi.
Abaturage ubwabo nibo bazishyira mu byiciro by’ubudehe nyuma y’uko nabo basobanuriwe neza uko bigomba kugenda, ariko ubuyobozi nabwo bubareberere bubigishe uko bigomba kugenda.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bari guhugurwa ku byiciro by'ubudehe ngo bazafashe abaturage kubikora mu buryo bukwiye.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bari guhugurwa ku byiciro by’ubudehe ngo bazafashe abaturage kubikora mu buryo bukwiye.

Iyi akaba ariyo mpamvu Mugemanyi asaba abaturage kuzavugisha ukuri buri wese akazabasha kujya mu cyiciro kimukwiriye, aho gukurikirana inyungu runaka wamubaza icyiciro agahita akubaza ati “mbese ni cya kindi cya mitiweli” bigaragara ko hari icyo aba agendereye.

Biteganijwe ko nyuma yo guhugura bayobozi mu mirenge hazakurikiraho guhugura abaturage bitarenze icyumweru gitaha. Nyuma yo guhugura abaturage nibwo ibyiciro by’ubudehe ku midugudu bizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Buri wese mu baturage akaba asabwa kuzavugisha ukuri ku buryo umuryango cyangwa abaturage bazajya mu cyiciro kibakwiriye.

Mugemanyi akaba avuga ko ibi byiciro bifasha igihugu mu igenamigambi ari nayo mpamvu n’abayobozi basabwa gufasha abaturage kugira ngo bizagende neza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuvugisha ukuri ni byiza bizatuma buri wese yisanga aho akwiriye kuba maze abazagira icyo bagenerwa kubera batishoboye bazagihabwe neza kandi bahazwe

wellars yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka