Nubwo tutakomeretse kimwe, nta Munyarwanda udafite ibikomere - Komiseri Mukamusonera

Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Marie Claire Mukamusonera, avuga ko ibikomere Abanyarwanda bafite bizamarwa no kwicara hamwe bakabiganiraho, dore ko nta Munyarwanda udafite ibyamukomerekeje mu mutima uretse ko bitandukanye.

Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye kuwa 25/11/2013, Komiseri Mukamusonera yagize ati “ibikomere twasigiwe n’amateka ni inzitizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge. Twese hano tugendana ibikomere, n’ubwo abantu tutabibona kimwe, n’ubwo abantu tudakomeretse kimwe, ariko umuryango nyarwanda urakomeretse.”

Muri ibi biganiro byo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Komiseri Mukamusonera yunzemo ati “ari abari hanze y’igihugu muzi uburyo bahejejwe ishyanga, bakamburwa uburenganzira bwabo. Ari abari mu gihugu ku mpande zombi bafite ibikomere. Hari abishe hari abiciwe, bose barakomeretse.”

Na none kandi ati “Ntimugatekereze ko uwishe we adakomeretse. Arakomeretse cyane. Ahubwo noneho bya bikomere turabisangira gute, turabiganira dute, turashyigikirwa na Leta gute, kugira ngo dutere intambwe yo kubisohokamo?”

Komiseri muri komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge, Marie Claire Mukamusonera.
Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Marie Claire Mukamusonera.

Komiseri Mukamusonera kandi yabwiye abamwumvaga inkuru y’umugambo wiyumvagamo ko ari amasaka, yabona inyoni agahunga abona ko zije kumudonda. Ngo yaje kuganirizwa n’umuganga, amwumvishwa ko ari munini inyoni itamushobora, arabyumva aranabyemera. Mu gihe muganga yamusezereraga ariko, ngo yabwiye muganga ati “ese n’inyoni zizi ko ntari amasaka?”

Ahereye kuri iyi nkuru yagize ati “mu Banyarwanda hari urwikekwe. Ubushakashatsi bukorwa, bugaragaza ko hari inyoni zikibonamo wa mugabo amasaka, hari na wa mugabo ukibonamo za nyoni ko zitazi ko yakize. Igihe tuzaganira mu rubuga nk’uru rwa Ndi Umunyarwanda, bizatuma twese tworoherwa, maze urwikekwe rushireho.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukesha ariko wumve neza komiseri:Na we yavuze ko abantu batakomeretse kimwe.Knadi koko nibyo.Abishe barakomeretse.Uzi guhora urebana n’abantu uzi ko wabiciye kandi ntacyo bagutwaye?Na wo ni umutwaro nimubareke

rukundo yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Nyakubahwa komiseri,
nimugerageze kabisa ariko ntibizoroha, kandi nkukosore gato: nk’uko ubizi neza ibikomere ntaho bihuriye: uwiciwe uwe ntasigarane na mba, imiryango yazimye yo sinayibara; abarokots eirimburabatutsi nabo abenshi baciye mu nzira y’umusaraba itagize aho ihuriye n’iy’uwicaga yaba yaranyuzemo iyo za Congo...
Dutahe kandi courage ntibyoroshye

Mukesha yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka