Ntimwihebe imvura irahari kandi ihagije- Dr. Mukabaramba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera arasaba abahinzi kudacika intege banga guhinga kuko imvura izagwa vuba.

Ibi yabibwiye abaturage bo mu karere ka Bugesera ku wa 16 Nzeri bari bahuriye mu kibaya cya Kibugabuga na Ngeruka gifite Hegitali 400 ubwo yifatanyaga nabo mu itangizwa ry’igihembwe cy’ubuhinzi.

Yagize ati “Ndasaba abahinzi kudacika intege kuko abashinzwe iteganyagihe bavuga ko imvura itacitse kandi ko izagwa vuba, musabwe rero gutegura intabire ndetse abahinga mu bishanga n’ibibaya gutera kuko ho hakirimo amazi kuko ubutaka butaruma”.

Dr.Mukabaramba yasabye abahinzi kurushaho kwitabira ubuhinzi kuko 70% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi.

“Ubuhinzi iyo bugenze nabi ubukungu bw’igihugu burahungabana naho iyo bugenze neza igihugu gitera imbere”.

Gusa bamwe mu bahinzi baravuga ko nta cyizere cyo kuzeza imyaka yabo bafite kuko bigaragara ko imvura yaguye gake maze igahita icika nk’uko bivugwa n’umwe muri abo Ntegamaherezo Daniel.

Ati “Nta cyizere dufite ko imvura izagwa vuba kuko biragaragara ko yaheze, ikindi kandi nta mazi dufite ngo tuzayivomerere nk’uko ubibona hano”.

Mwasiro Anastase ni perezida w’imwe muri koperative zihinga muri icyo kibaya, aravuga ko ubu biteguye kubona umusaruro mwinshi kubera imbuto nshya y’ibigori barimo guhinga. Yagize ati“Turimo guhinga imbuto bita Pannar 53, imbuto itanga umusaruro kuko ubu turateganya ko kuri hegitari tuzajya dukuramo toni 7”.

Ikibaya cya Kibugabuga na Ngeruka gifite Hegitari 400, gihingwamo n’amakoperative ane agizwe n’abahinzi 670 bibumbiye mu matsinda icyenda. Ubusanzwe iki gishanga kikaba cyahingwagamo amasaka, aho mu gihembwe cy’ihinga cyasaruwemo toni ibihumbi bibiri.
Muri uyu mwaka Akarere ka Bugesera karateganya kuzahuza ubutaka kuri hegitari ibihumbi 18, ibihingwa bishyizwe imbere n’Ibigori, Soya, Ibishyimbo ndetse n’Imyumbati.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muri iki gihe hatangajwe ko hazagwa imvura nyinshi,mubona ubutaka bwo mu bishanga bukwiye iki? Ibisheke? imbingo?...
,ibihe bihingwa ko ndeba hakwiye ibyafata ubutaka no kuburinda gutwarwa n’amazi !!!?

Igisubizo?

Alias Kazungu yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

imvura irahali rwose.

kazungu yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Nidutabare igwe rwose naho ubundi inzara yatwica n’abahinzi bakabura akazi.

kimaranzara yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

imvura irahari ahubwo abahinga bakomeza bakurikize amabwiriza y’abahanga mu mihindagurikire y’ubumenyi bw’ikrere maze naho ibindi biraza kugenda neza

Kabanyana yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka