Ntibazi irengero rya Televiziyo zashyizwe ku tugari

Bamwe mu batuye Umurenge wa Rubengera, muri Karongi ngo ntibazi irengero rya televiziyo zahawe Utugari ngo bajye bareberaho amakuru.

Hashize imyaka irenga ibiri tumwe mu tugari two mu murenge wa Rubengera duhawe televiziyo zo kugira ngo abaturage babashe kumenya amakuru ndetse n’ibindi biganiro byabagirira kamaro, zatanzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta World Vision, gusa abaturage bavuga ko badaheruka kuzica iryera.

Akagari ka Giisanze kamwe mu twahawe izi Televiziyo ariko abaturage bakaba batarazireba
Akagari ka Giisanze kamwe mu twahawe izi Televiziyo ariko abaturage bakaba batarazireba

Uyu muturage ati:” Iyi televiziyo ndayizi yarahageze gusa abenshi mu baturage ntibayizi kuko nta wigeze ayireberaho amakuru.”

N’ubwo bagiye bagaragaza ko bifuza ko amazina yabo atashyirwa mu itangazamakuru hari n’abavuga ko hari bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bazibitse mu ngo zabo.

Habaguhirwa Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisanze (ubu wamaze koherezwa mu Kagari ka Kabuga) kamwe mu twahawe televiziyo ariko ikaba itarebwa ati:” Iyo televiziyo ndayizi irahari ariko ikibazo cyavutse ni uko nta dekoderi (decoder) dufite ku buryo twajya dukurura amateleviziyo atandukanye kandi n’Akagari nta mafaranga y’imikorere kaba gafite wongereho n’ikijyanye n’umuriro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Ngendambizi Gedeon avuga izi televiziyo hari izidakora ariko ko hari gushakwa uburyo zakoreshwa n’abo zigenewe.

Ati:” Izo televiziyo zatanzwe n’umufatanyabikorwa World Vision, ariko hari zimw ezidakora kubera imbogamizi zitandukanye, nk’iya Mataba bayitanze itari nzima, hakiyongeraho Utugari tudafite umuriro, hakaba n’ikindi kibazo kiri rusange cyo kuba zaratanzwe nta decoder zitanzwe.

Ngendambizi kandi ahakana amakuru y’uko kuba izi televiziyo zitarebwa ari uko zabitswe n’abayobozi b’utugari.

Ahandi Kigalitoday yagiye igasanga hari televiziyo zidakora ni ku biro by’Akagari ka Kibilizi n’aka Mataba.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka