Ntabwo isuku nkeya ibaho, iyo atari isuku ni umwanda - Meya Mulindwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abatuye Umurenge wa Nyamyumba, wegereye ikiyaga cya Kivu ndetse ukaba umwe mu yifite amahoteli menshi muri ako karere, kugira isuku, bagatandukanya umwanda n’isuku nkeya, kuko ngo iyo atari isuku ni umwanda.

Meya Mulindwa yabwiye abaturage ko ikitari isuku kiba ari umwanda
Meya Mulindwa yabwiye abaturage ko ikitari isuku kiba ari umwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubitangaje mu gihe bwinjiye mu kwezi kw’isuku n’umutekano, bukaba busaba abaturage kwita ku isuku ikigaragara ko ari umuzigo kuri bamwe.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko atifuza ko abaturage bakomeza kwitiranya umwanda n’isuku nkeya.

Agira ati “Hari imvugo akarere tutifuza gukomeza gukoresha ijyanye n’isuku nkeya, iyo atari isuku ni umwanda, ntabwo isuku nkeya ibaho, kandi ahatari isuku haba hari umwanda, bivuze ko ugomba gukurwaho hakajyaho isuku.”

Meya Mulindwa asaba ko n’abubaka bagomba kugira isuku bakirinda gukoresha amabati asumbana cyangwa inzitiramubu zacitse.

Inzego z'umutekano zifasha abaturage mu isuku
Inzego z’umutekano zifasha abaturage mu isuku

Ibikorwa byo kongera isuku mu Karere ka Rubavu, bigomba kujyana no kuzirika ibisenge by’inzu hirindwa ko zatwarwa n’umuyaga, gukura mu nzira z’amazi ibitaka bimanurwa n’isuri, hamwe no kugira ubwiherero kuri buri rugo.

Akarere ka Rubavu gahanganye n’ikibazo cy’isuku mu Murenge wa Nyamyumba, mu gihe mu myaka yashize uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, yirukanwe ku nshingano azira kuba abaturage bitumye mu muhanda, na ho bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today bavuga ko kutagira ubwiherero bakituma ku gasozi biterwa no kutagira ubushobozi bwo gucukura ubwiherero, n’aho babucukuye bakabura ubushobozi bwo kubutinda no kubutwikira.

Nzabakurikiza Evariste, umusaza w’imyaka 60, yabwiye Kigali Today ko nta bwiherero agira kubera intege nke.

Agira ati “Nkanjye nagerageje gucukura ubwiherero ariko kubera intege nke ntibinkundira, kandi n’amafaranga yo gucukuza ubwiherero sinayabona, ibyo rero bituma tujya kubutira, twabubura tukajya kwiherera mu gihuru.”

Imirenge ya Rubavu bitabiriye gukora isuku no mu ngo z'abaturage
Imirenge ya Rubavu bitabiriye gukora isuku no mu ngo z’abaturage

Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa mbere mu kurwaza indwara z’inzoka zo mu nda, ibi ngo bikaba biterwa no kutagira amazi meza n’ubwiherero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka