Nta mwana wahawe imbabazi wari wagarurwa gufungirwa mu igororero rya Nyagatare

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko nta mwana wagororewe mu Igororero rya Nyagatare wahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika wari wahagaruka aje gufungwa kubera gusubira mu byaha ahubwo ngo benshi bagaruka baje gushima no gusura ndetse no guha icyizere bagenzi babo.

Igororero ry'abana rya Nyagatare
Igororero ry’abana rya Nyagatare

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, mu kiganiro Ubyumva ute gitegurwa na KT Radio cyagarukaga ku mibereho n’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko impamvu bamwe mu bana badasurwa biterwa ahanini no kuba ababyeyi baturuka kure cyane ariko hari igihe basurwa ndetse n’itike bakayibona nk’uko byari bisanzwe kubera abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Usanga ababyeyi baturuka kure nka Rusizi imiryango bikagorana kubageraho. Ariko barasurwa ndetse n’amatike baracyayabona dufatanyije n’abafatanyabikorwa, urugero nk’umunsi mukuru mpuzamahanga w’umwana, ugasanga twese turasaba ko umuryango w’umwana aza, baraza rwose iyo bishobotse.”

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Aurelie Gahongayire, ashima ko abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare babayeho neza mu burenganzira bw’umwana kuko baniga bakavuzwa ndetse bakaba banahabwa n’imbabazi. Asaba abantu kwita ku bantu babo bafunze by’umwihariko ababyeyi bagasura abana babo kuko bakeneye kubabwa hafi kugira ngo bazasohoke mu Igororero bafite uburere n’inama za kibyeyi.

Ati “N’ubwo hari ikibazo cy’amikoro kuri bamwe, dukangurira abantu gusura abantu babo bafunze ariko by’umwihariko umwana aba akeneye ko ababyeyi bamuba hafi bakamwegera kugira ngo azavemo koko yaragororotse, uburere ntibuhagarara burya iyo ahuye n’umubyeyi arakomeza akamuha inama.”

SP Kabanguka kandi avuga ko abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare iyo bahageze bakomeza amasomo yabo ku buryo n’iyo bahawe imbabazi bagasubira mu miryango bayakomeza.

Avuga ko ibi aribyo bituma nta bahagaruka baje gufungwa ahubwo bahaza batumiwe baje gusura, guha ikizere abashya baba baje ndetse rimwe na rimwe bakaza no gushima imbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika.

Ati “Abana bavuye hariya baza twabatumiye kugira ngo bahe morale abashya baba baje, nta mwana ndabona wavuye hariya uhagaruka mu aje gufungwa. Iyo bahavuye bakomeza ishuri ahubwo ugasanga bagaruka bashima cyane ndetse baha n’agaciro imbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika.”

Cyakora ariko ngo hari ushobora gukora icyaha yaramaze kugeza imyaka y’ubukure ku buryo bitamenyekana ko ari we kuko icyo gihe ajyanwa mu Igorero ry’abakuru.

Abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare uretse kwiga amasomo asanzwe banigishwa imyuga itandukanye ndetse igihe bayisoje bakanahabwa ibikoresho by’ibanze baheraho bashyira mu bikorwa imyuga bize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka