Nkombo: Abarobesha imitego y’amafi itemewe bari gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rusizi ziri mu gikorwa cyo guhiga umuntu wese waba ufite imitego itemewe ikoreshwa mu kuroba injanga, nyuma yo gusanga amafi ari mu kiyaga cya Kivu ashobora kuzimira kukoabenshi nta wundi mwuga bagira uretse uburyobyi.

Byari bimaze kugaragara ko 80% by’abaturage batuye umurenge wa nkombo batunzwe n’umwuga w’uburobyi, kuko uwo murenge udakunze kweramo ibiribwa bihagije kubera ubutaka bwaho.

Gusa n’ubwo ariko ababaturage batunzwe n’umusaruro w’injanga ziva mu kiyaga cya kivu ntibabiha agaciro bityo hakaba hari impungenge z’uko uwo musaruro ugiye kurangira burundu kubera imitego mibi ya kaningini yangiza injanga.

Abayobozi batandukanye basuye umurenge wa nkombo.
Abayobozi batandukanye basuye umurenge wa nkombo.

Hashize iminsi abaturage bo kunkombo basabwa kureka gukoresha imitego ya kaningini ariko bakanga kuva ku izima, nk’uko bitangazwa na bamwe batemera iyi mitego kuko basanga ikomeje kuba imbogamizi zikomeye.

Aba baturage bakomeza kuvuga ko mu gihe hadafashwe izindi ngamba zikomeye, mu gihe kitarambiranye injanga zizacika burundu kandi arizo bategaho ifunguro ryabo rya buri munsi.

Abayobozi nibo bashyirwa mu majwi mu gukoresha iyo mitego ari abayobozi, haba mu kuyigura no kuyifatanywa, kuko ngo igura amafaranga menshi ku buryo umuturage w’umurobyi wo hasi atabasha kuyigurira.

Abayobozi binzego zitandukanye bahagurukiye imitego ya kaningini.
Abayobozi binzego zitandukanye bahagurukiye imitego ya kaningini.

Hari imitego igera kuri 74 iri mu mazu y’abaturage, uko imibare iherutse gukorwa yabigaragaje. Ni muri urwo rwego abaturage batayishigikiye bafatanyije n’inzego z’umutekano bahagurukiye kuyirwanya bivuye inyuma.

Nsekarije Venuste, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi, yavuze ko hari imbogamizi nyinshi mu kurwanya iyo mitego kuko ku ikubitiro hari umuyobozi wa kagari ka Ishywa ufungiye kuba yarakiriye ruswa akarekura imitego ya kaningini yari yafashwe.

Ariko kandi yasabye abaturage guhaguruka bakagaragaza ababa bakiyitunze bose kugira ngo bayamburwe.

Gusa hari abaturage benshi badashaka gutanga amakuru ku bikorwa bibi bikorerwa muri uyu murenge, kuko usanga bafite umuco wo guceceka nyamara kandi bigaragara ko hari abihisha bagakora ibitandukanye n’amategeko bahawe.

Ibyo rero bituma uyu murenge usubira inyuma kandi wari umaze gutera imbere ku buryo bugaragara.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka