Nihagira umuntu wongera kwicwa, abatuye umudugudu bose bazabibazwa

Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye buri wese utuye u Rwanda, gutunga agatoki ahari amakimbirane mu miryango cyangwa aho yumvise hari ibibazo byabyara ubwicanyi, kuko ngo amabwiriza mashya avuga ko nihagira umuntu wongera kwicwa, abatuye mu mudugudu yapfiriyemo bose bazabibazwa.

Umuyobozi wa Guvernema yabitangarije mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, ubwo yifatanyaga n’abaturage gukora umuganda udasanzwe, wo kubakira abatuye ahantu hashobora kubateza ibyago bikomoka ku biza.

“Tumaze iminsi twumva impfu hose mu turere kandi ubwicanyi aho bwatugejeje murahazi; ubu amabwiriza amaze gutegurwa ku buryo uzajya yicwa mu mudugudu, bizabazwa umuntu wese uwutuyemo”; nk’uko Minitiri w’Intebe yaburiye abaturage b’i Masaka, ariko abwira abaturarwanda muri rusange.

Ati: “Ndabivuga mbishimangiye kuko birakabije. Umwana kwica se cyangwa nyina cyangwa umuvandimwe we ntibyabagaho mu Rwanda. Uramuziza ibitaka kubera iki, twese ko tuzapfa tukabisiga! Kubona umugabo yica umugore, umugore kwica umugabo, ni amahano, ni kirazira!”.

Dr Habumuremyi asaba abaturage kujya bavuga hakiri kare mu nama z’abaturage, abantu bafitanye amakimbirane, ku buryo nihamenyekana uteza amahane, ari we uzajya ahita arindishwa umuntu ashaka kugirira nabi.

Ashimangira ko gutura mu midugudu ari ngombwa kugirango utewe yihutire gutabarwa, uretse ko ngo hari n’inyungu nyinshi zo kuba umuntu yagezwaho ibikorwaremezo byose birimo amazi, amashanyarazi, imihanda, ivuriro, amashuri, isoko, n’ibindi.

Minitiri w’Intebe asaba abacuruzi n’abandi bantu babishoboye gushyira ku nyubako zabo ibikoresho birinda imiriro imaze igihe ivugwa hirya no hino mu gihugu, bagashaka ubwishingizi bw’imitungo yabo, kandi inzego zibishinzwe zikagenzura ubuziranenge bw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Abaturage baranashishikarizwa gukomeza kuboneza urubyaro, kuko ngo ubucucike burakabije cyane.

“Murabizi ko 40% by’abana b’Abanyarwanda barya nabi, kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi, ubu turateza imbere imishinga itandukanye, ariko ntacyo twageraho mudateje imbere gahunda yo kuboneza urubyaro”; nk’uko Dr Habumuremyi yabisobanuye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birabije rwose byari ngombwa ko hafatwa imyanzuro nk’iyi. Minister nakomereze aho.

SYLVNI yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Birakwiye ko Ministre yumvisha abanyarwanda kwisubiza ubumuntu bakumva ko buli wese aho aherereye yamagana ubwicanyi. Kuko ubwicanyi buli muRwanda butagisiba .

mukakalinda marie goretti yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Iyi ni imwe mungamba zakwibutsa buri wese ko umutekano wamugenzi wawe ari inshingano ntakuka,kandi ko iyo utubahirije inshingano yawe ugomba kubibazwa

Matheo yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka