Nibura abantu babiri bapfira mu birombe by’ubucukuzi buri kwezi mu Rwanda

Raporo za Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo zigaragaza ko nibura abakozi bagera kuri babiri mu bucukuzi bapfa bazira impanuka ahanini zikomoka ku kazi buri kwezi.

Ibi ni ibyatangajwe na Patrick Kananga, ushinzwe ubuzima n’umutekano mu kazi muri iyi minisiteri, ubwo yahuguraga abakozi n’abakoresha batandukanye bo mu karere ka Muhanga ku mategeko abagenga mu kazi.

Kananga avuga ko ubucukuzi buza ku isonga mu kugira ingorane nyinshi mu kazi zishobora kuba zagwirira abakozi kuburyo byabaviramo n’urupfu cyangwa ubundi bumuga bukabije.

Kananga asanga benshi mu bakozi batazi uburenganza bwabo.
Kananga asanga benshi mu bakozi batazi uburenganza bwabo.

Igituma aba bakozi bakora mu birombe bapfa cyangwa bakaba bagira izindi mpanuka zidasanzwe zabamugaza ngo ni uko akenshi aho abakozi bakorera haba badatunganije ngo huzuze ibya ngombwa. Ibikoresho nabyo bakoresha hari ubwo akenshi biba bitujuje ibya ngombwa.

Ikindi ngo ni uburyo aka kazi bakora ubwako gateye, ati: “ baba bakorera ikuzimu ugasanga nubundi ubwaho hasanganywe risks [impagarike] none bikiyongeraho ko n’aho bakorera hatujuje ibya ngombwa bikabyara izo mpanuka”.

Nyuma y’ubucukuzi, indi mirimo iza ku isonga mu kugira ibibazo by’impanuka haza ubwubatsi, gutwara abantu n’ibintu no gukora mu nganda.

Bamwe mu bahuguwe ku burenganzira bw'abakozi.
Bamwe mu bahuguwe ku burenganzira bw’abakozi.

Kananga akomeza avuga kugirango iki kibazo gikemuke ngo ni uko abakora muri iyi mirimo by’umwihariko mu bucukuzi bajya bategura neza aho bakorera kuko bishoboka.

Avuga ko hari uburyo bw’imyubakire aho bashobora kubaka mu kuzimu aho abakozi baca bari gucukura. Bumwe mu buryo babagiraho inama busanzwe bukoreshwa ni ubwo kubakisha ibiti ku mpande ndetse no hejuru kugirango ikirombe kitazava aho kiridukira ku bakozi. Aha hantu iyo hubakiye neza ngo usanga haba hameze nk’inzu.

Ikindi aha hantu bisabwa ko haba hari umwuka uhagije uturutse hanze, mu gihe uyu mwuka waba utabasha kuva hanze ngo ugere aho bari gukorera basabwa kwifashisha uburyo bwa kizungu bagakoresha undi mwuka bifashishije amamashini.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka