Ni ngombwa kwamagana abashingira ibikorwa byabo ku moko – Perezida wa Sena

Abayobozi bakuru b’igihugu bagomba kugira imyumvire imwe ku bibazo bituruka ku macakubiri yabibwe mu Rwanda kugira ngo bafashe abaturage mu kwiyubakamo Ubunyarwanda.

Ibi ni bibyatangarijwe i Gabiro mu karere ka Gatsibo tariki 01/11/2013 ubwo hasozwaga umwiherero kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Imwe mu myanzuro yafashwe hasozwa uyu mwiherero, harimo kugira urubuga rwo gusangira isesengura nyakuri ry’amateka y’u Rwanda, urubuga rwo gushyira ahagaragara ibikomere biyakomokaho, gufata ingamba zo kubyomora, kwimakaza ukuri, no gusaba imbabazi ku wagize icyo ateshukaho.

Perezida wa Sena Jean Damascene Ntawukuriryayo asoza uyu mwiherero yavuze ko iyi gahunda ya”Ndi Umunyarwanda”, inashingiye ku itegeko nshinga ry’u Rwanda ikindi akaba aha agaciro imyumire y’iyi gahunda mu rubyiruko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr Ntawukuriryayo yatangaje ko binagaragarira mu ndahiro zikorwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye aho bavuga ko bazaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dr Ntawukuriryayo kandi asanga abana bavuka ubu bakwiye kurerwa batozwa gahunda y’ubunyarwanda, gukunda igihugu n’abagituye, kuko ibyo iyo bikorwa na mbere, Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba.

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Perezida wa Sena y'u Rwanda.
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Ntawukuriryayo yagize ati: “Hakwiye kwamaganwa abo ari bo bose bashingira ibikorwa byabo cyangwa imvugo ku moko, kimwe n’abashyigikira cyangwa abakwirakwiza amakuru ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri”.

Nyuma y’uyu mwiherero, biyemeje no kugira uruhare mu kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu nzego zose z’abaturage hifashishwa ibiganiro byimbitse n’ibikorwa ntangarugero, gukomeza guherekeranya mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara ibikomere bitandukanye byahungabanyije Ubunyarwanda bwa buri wese.

Izi ntuma za rubanda kandi zisanga igikwiye gushyirwa imbere ari Ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bakareka kwibonamo amoko, amasano, idini, igitsina n’ibindi.

Biteganyijwe ko vuba hashoboka bagiye gushyiraho gahunda yo gukomeza ibiganiro batangiriye muri uyu mwiherero, dore ko hari hakiri abakeneye umwanya uhagije wo gutanga ubuhamya.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Politikiiiiiiiiii! Mana we

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka