Ngororero: Umwana w’imyaka 13 arasaba ubufasha bwo kumusubiza iwabo nyuma yo gutabwa na se

Umwana w’umuhungu witwa Twizeyimana Claude ufite imyaka 13 uvuga ko iwabo ari mu murenge wa Rurenge, akagari ka Gitaraga, umudugudu wa Rujambara ho mu karere ka Ngoma ubu arabarizwa mu karere ka Ngororero aho avuga ko yatawe na se umubyara.

Uyu mwana uvuga ko yageze mu karere ka Ngororero tariki 05/11/2013, ubwo yari kumwe na se witwa Ahimanisize Karoli wari wamukuye mu karere ka Ngoma amubwira ko bagiye ahitwa mu Birembo mu murenge wa Sovu mu karere ka Ngororero gushyingura nyirakuru.

Ubwo bageraga muri gare ya Ngororero, Karoli uwo mwana avuga ko ari se umubyara ngo yamujyanye muri resitora maze amwakira ibiryo amuha n’amafaranga 500 yo kwishyura aramubwira ngo agire vuba amusange hanze bakomeze urugendo.

Ubwo umwana yasohokaga ngo yabuse se maze aramutegereza kugeza ijoro riguye. Kugeza kuri uyu wa gatanu, uwo mwana aracyashakisha aho yakura amafaranga yamusubiza iwabo. Avuga ko se yatandukanye na nyina witwa Bujeni (ngo ntarindi zina rya nyina azi), ubu hakaba hashize umwaka wose.

Twizeyimana Claude usaba ubufasha bwo gusubira iwabo.
Twizeyimana Claude usaba ubufasha bwo gusubira iwabo.

Mu gutandukana kwabo, abo babyeyi ngo bagabanye abana maze Twizeyimana atwarwa na se, ariko ngo yumva bavuga ko nyina atuye ahitwa Kabarondo muri Kibungo.

Kuva uwo mwana yaburana na se avuga ko atari ubwa mbere ata abana kuko yigeze no guta umukobwa we akaba na mushiki mukuru wa Twizeyimana, maze uyu mukobwa wari umaze kuba umwangavu agahita yishakira umugabo mu mujyi wa Kigali.

Nubwo uyu mwana ashaka ubufasha ku karere ka Ngororero ngo asubire iwabo kuko avuga ko yahamenya aramutse ageze mu mujyi wa Ngoma, umwe mu bakozi b’akarere ka Ngororero avuga ko hari abana badukanye ingeso yo kuza kubeshya ngo bahabwe amafaranga nyamara aribo bananiye ababyeyi.

Hari umwana akarere gaherutse kujyana iwabo bagasanga ariwe awari warataye ababyeyi akabeshya ko batandukanye maze se akabanga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka