Ngororero: Umukozi w’akarere afunzwe akurikiranyweho ruswa yatse abaturage

Kuva kuwa kane tariki 22/5/2014, umukozi w’akarere ukora mu biro by’ubutaka ushinzwe ibipimo na GIS, ari mu maboko ya polisi mu mujyi wa Kigali aho akurikiranywe ho kwaka abaturage ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

Amakuru dukesha ubuyobozi bw’akarere ni uko uyu mukozi yafatiwe mu cyuho, ubwo yari amaze kwakira ayo mafaranga ayahawe n’abaturage babiri bavuka mu murenge wa Ndaro muri ako karere.

Yari yabasezeranyije kubakurikiranira idosiye bakishyurwa amafaranga ku mitungo yabo iri aharimo kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa nyabarongo, nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Ndaro abo baturage bavukamo, avuga ko ikibazo cyabo cyasaga n’ikidakomeye kuko imitungo yabo itagombaga kwishyurwa kuko umwe wishyuza inzu yayubatse nyuma y’uko ibikorwa byo kubaka urugomero bitangiye kandi atabyemerewe, naho undi akaba yarishyuzaga umutungo wamaze kwishyurwa.

Amakuru atugeraho avuga ko amafishi y’aba bagabo bombi bava inda imwe yagumishijwe ku murenge kuko basangaga batagomba kwishyurwa, maze abandi baturage babaruriwe bo bahabwa ingurane y’ibyabo.

Nyuma aba batishyuwe babajije uyu mukozi w’akarere ubu ufunzwe impamvu bo batishyurwa nibwo yababwiye ko disiye yabo itinzwa nuko ntakintuba muhaye.

Bamaze kumvikana ko bazamuha amafaranga yavuzwe haruguru maze akabasubukurira dosiye, uyu mukozi ngo yasabye misiyo yo kujya gukorera mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero (nko mu birometero 50 uvuye ku karere ugana Mukamira) maze we ahita yerekeza I Kigali aho abo bagabo bombi bakorera gufata ayo mafaranga.

Umuyobozi w’akarere avuga ko uyu mukozi akimara guhabwa ayo mafaranga yahise atabwa muri yombi na polisi kuwa 22/5/2014 ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba.

Ikibazo cy’ingurane ku mitungo y’abaturage ahubatswe urugomero rwa nyabarongo hamwe n’ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi uzayajyana ahitwa I Kirinda gikomeje kuvugisha benshi, aho abaturage bakeka ko hari abihishe inyuma yo kuba batishyurwa vuba.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka