Ngororero: Ikiraro cyubatswe ku mugezi cyagabanyije imfu z’abicwaga n’amazi kinoroshya ingendo

Ku wa 25/08/2012, abatuye akarere ka Ngororero babonye ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Bwira na Gatumba hafi y’imbibi z’iyo mirenge n’uwa Muhororo yose yo mu karere ka ngororero. Iki kiraro cya metero 50 cyubatswe ku mugezi wa Kibirira cyakuyeho imfu za hato na hato zaterwaga n’amazi y’uwo mugezi ndetse kigabanya imvune mu ngendo.

Mbere y’uko iki kiraro cyubakwa, abaturiye umugezi wa Kibirira bavuga ko wahitanaga abantu buri mwaka, higanje mo abanyeshuri bambukaga uwo mugezi bajya cyangwa bava ku masomo, ubu abaturage bakavuga ko impungenge zarangiye ndetse ingendo zikagabanuka.

Iki kiraro cyakemuye ikibazo cy'abantu bagwaga muri uyu mugezi kinoroshya ingendo.
Iki kiraro cyakemuye ikibazo cy’abantu bagwaga muri uyu mugezi kinoroshya ingendo.

Iyi mirenge isanzwe isangiye ibikorwa bikomeye bituma bagenderana cyane nka paruwasi gaturika ya Muhororo ihuriweho n’abaturage b’iyo mirenge yose, ibitaro bya Muhororo nabyo bahuriyeho, amashuri nka ASPADE, isoko rya Rusumo riremwa na benshi, uruganda rw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Mukandeze Madeleine utuye mu murenge wa Bwira, avuga ko iki kiraro cyabakemuriye ikibazo cy’ingendo kuko ubu batagitinya kwambuka. Ubu ngo bajya mu mirenge yombi nta nkomyi kandi ntibagihangayikishwa n’uko abana babo bajya kwiga batwarwa n’umugezi.

Abaturage bahamya ko nyuma yo gutaha iki kiraro, urugendo bakoraga n’amaguru rwagabanutseho iminota iri hagati ya 40 na 30.
Ngirabatware Innocent ari mu ishyirahamwe ry’abahetsi bo mu murenge wa Muhororo. Avuga ko mbere kujyana umurwayi kwa muganga ku bitaro bya Muhororo byabaga bitoroshye kuko kuzenguruka kaburimbo byabagoraga ubu bakaba barabonye iya bugufi, dore ko muri aka gace bagikoresha ingobyi gakondo mu gutwara abarwayi kwa muganga.

IKi kiraro cyatwaye miliyoni 11 z'amafaranga y'u Rwanda.
IKi kiraro cyatwaye miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kubera iki kiraro, ngo abantu berenga 200 bo mu mirenge ya Muhororo na Bwira babonye akazi mu murenge wa Gatumba.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko nyuma yo kubona inyungu kuri iki kiraro cyatwaye miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu hagiye kubakwa ikindi kiraro cya metero 80 kizahuza imirenge ya Gatumba na Bwira kizuzura mu mezi atatu uhereye kuwa 30/08/2014.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka