Ngororero: Hari ikizere ko ibibazo by’abaturage bizarangirana n’ukwezi kw’imiyoborere myiza

Kuri uyu wa gatatu tariki 23/01/2013, abayobozi n’abakozi b’akarere ka Ngororero batangiye gahunda yo hukemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe kinini bidakemuka, nkuko babigize intego mu gihe cy’amezi 3 cyahariwe imiyoborere myiza.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Gedeon Ruboneza, ari kumwe n’abakozi batandukanye bo mu karere ayoboye bafatanyije gukemura ikibazo cy’umugore witwa Mujawimana Clotilde uregwa n’abana be batatu ko amaze imyaka 3 yarabataye kandi bose batarageza ku myaka y’ubukure kuko ubu umukuru afite imyaka 18, undi 14 naho umuto akagira 7.

Uwo mugore wigisha mu ishuli ryisumbuye muri ako karere yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugabo nyuma yuko uwa mbere yitabye Imana maze abana yari afite abasiga mu rugo nta kibatunga, kugeza nubwo umwe ata ishuli akajya kurera barumuna be.

Umuyobozi w'akarere n'abandi bakozi bakemura ikibazo cy'umuturage.
Umuyobozi w’akarere n’abandi bakozi bakemura ikibazo cy’umuturage.

Umuyobozi w’akarere hamwe n’abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu karere ndetse n’abafasha mu by’amategeko babashije kumvikanisha uwo mubyeyi n’abana be hakurikijwe uburenganzira n’inshingano za buri wese.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abaturage bo mu karere ayoboye nibemera kuvugisha ukuri no gushaka inzira zo gukemura ibibazo nk’uko byagenze kuri uwo muryango, ibibazo bafite bizakemuka maze bakareka guhora mu manza n’amakimbirane.

Mujawimana yemeye kujya kurerera umwana we w'imyaka 7 mu rugo rushya yashatsemo.
Mujawimana yemeye kujya kurerera umwana we w’imyaka 7 mu rugo rushya yashatsemo.

Ubwo yiyerekaga abaturage bo mu karere ka Ngororero, Buruhukiro Antoine, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza uzafasha aka karere muri icyo gihe cyose yabwiye abaturage ko bazakora uko bashoboye bagakemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe bitarakemuka, kuko bidindiza abaturage kandi bigashobora kuba impamvu y’imikorere mibi no kugawa ku bayobozi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka