Ngororero: Barashima ko intumwa za rubanda zikurikiranira hafi imibereho y’abazitoye

Abatuye mu karere ka Ngororero barashimira abadepite ko babasura kenshi bakabagezaho ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo byabo, ndetse nabo bakamenyeraho uko ababtoye babayeho mu bice bitandukanye by’ubuzima.

Isuku, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, imirire n’imiturire, ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko ni zimwe mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho mu nama yahuje abadepite n’abafite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano zabo kuri uyu wa mbere 29/12/2014.

Mu rwego rwo gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku mibereho myiza y’ababatoye, aba badepite bagize ihuriro riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere barimo kuzenguruka uturere twose baganira n’inzego z’ubuzima, uburezi, urubyiruko n’ababyeyi kugirango inzitizi zikibangamira imibereho y’abaturarwanda ziveho.

Mu karere ka Ngororero bunguranye ibitekerezo ku bitera imfu z’abana bakivuka n’iz’ababyeyi bapfa batanga ubuzima.

Nk’uko byasobonuwe n’abayobozi b’ibitaro bya Muhororo na Kabaya abana bakunze kubura ubuzima ni abavuka badashyitse (prématurés) ibi bikaba bifite imvano ku kutitabira kwipimisha kwa muganga kw’ababyeyi batwite (consultation prénatale).
Naho kuba hakiri ababyeyi bapfa babyara ngo biterwa n’ikibazo cyo kuva (hémoragie) batinda kugera kwa muganga bakabura ubuzima.

Aha icyizere ni uko izi mfu zizageraho zigashira kuko abajyanama b’ubuzima bagenda bahabwa ubumenyi n’ubushobozi nko gukoresha uburyo bw’itumanaho bwitwa “rapid sms” bafasha ababyeyi batwite kugana ibigo nderabuzima batarahura n’ibibazo.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batwita inda zitateganijwe nabo bahangayikishije intumwa za rubanda.

Mu kungurana ibitekerezo n’abayobozi b’ibigo by’amashuli byagaragaye ko iriya ngeso ikururwa no gushaka kubaho birenze ubushobozi k’urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abantu bakuru babashukisha impano rimwe na rimwe nabo bakaba bamaganiwe kure.

Uwari uhagarariye urubyiruko we yongeyeho ko ubushomeri buri mu bishora urubyiruko mu busambanyi.

Aha abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kurushaho gukaza umurego mu guhashya ibi byose bikoma mu nkokora imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo. Abadepite basuye aka karere bavuga ko bahangayikishwa no kubona abaturage bahura n’ibibazo bimwe.

Ubukangurambaga bwimbitse mu bakuru no mu bato hagamijwe kwereka abaturage ko umuvuduko w’ubwiyongere bwabo ugomba kujyana n’uw’iterambere nabwo bugomba gushyirwamo imbaraga nyinshi kugirango kubyara hato na hato bicike.

Iri huriro ryari riyobowe na Depite Uwacu Julienne riherekejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clotilde ryanasuye ikigo nderabuzima cya Nyange A n’ikigo cy’urubyiruko cya Kabaya aho basanze intambwe imaze guterwa mu isuku, mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kuringaniza urubyaro no kurwanya ibiyobyabwenge ishimishije. Gusa ngo nta kwirara kuko inzira ikiri ndende.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rega n’ubundi nizo nshingano zabo baba bagomba kwegera ababatoye kuko aribo bagomba guhagarara

bennie yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka