Ngororero: Barahiriye kubyara abo bashoboye kurera no kurwanya ubucuruzi bw’abana

Abaturage bo mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero bitabiriye ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe Umuryango, tariki 10/12/2014, batanze ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho byiza mu kubaka umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe n’icuruzwa ry’abana.

Mu murenge wa Hindiro kandi ingo 56 zabanaga mu buryo butemewe n’amategeko zahawe ibyemezo by’ishimwe (certificats) kuko biyemeje guhinduka bagasezerana imbere y’amategeko. Muri uyu murenge kandi imiryango 25 yabanaga nabi yafashijwe kwisubiraho.

Biyemeje gushyira imbere amahoro n'iterambere.
Biyemeje gushyira imbere amahoro n’iterambere.

Muri iyi gahunda yo kubaka amahoro mu ngo, akarere ka Ngororero gashimirwa gahunda yo kubyarana muri batisimu hagati y’ingo zibanye neza n’izifite ibibazo, ngo bikomeje gutanga umusaruro mwiza mu gukemura ibibazo by’urugomo n’ihohoterwa bikorerwa mungo.

Nyiransengiyumva Agnes, umuturage wo mu murenge wa Hindiro avuga ko iyi gahunda yatumye bamwe mu bagore bahoraga bashyamirana n’abagabo babo bishyira hamwe bakora imyuga, ubu bakaba bunganira abo bashakanye mu gukorera urugo nabyo bikagabanya ubushyamirane bagiranaga ngo ahanini bushingiye ku bukene.

Ababanaga bitemewe n'amategeko basezeranye bashimishijwe n'uko bakorewe ibirori.
Ababanaga bitemewe n’amategeko basezeranye bashimishijwe n’uko bakorewe ibirori.

Muri ibi birori byo gusoza ukwezi kwahariwe Umuryango ku rwego rw’Igihugu, Depite Nyirarukundo Ignacienne wari uhagarariye ihuriro nyarwanda ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko yasabye abaturage ko niba hari ibyo basanga bitabanogeye mu mategeko agenga abashakanye, basaba intumwa zabo arizo badepite bigahindurwa ariko ingo zabo zikagira amahoro.

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira yasabye ababyeyi kutananiza abana babo babatoza gukora ibibi, kuko abana b’u Rwanda bafite uburere bwiza bahabwa mu mashuri ndetse bakanabwirizwa n’ubuyobozi.

Ababyeyi nkaba ngo nibo batuma abana babo basubira inyuma iyo bari kumwe nabo aho hakiri ababyeyi ngo batanga uburere bubi.

Caritas Mukandasira (ibumoso) Mukasine Beatrice (hagati) n'umuyobozi w'akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, bishimiye ibyagezweho.
Caritas Mukandasira (ibumoso) Mukasine Beatrice (hagati) n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, bishimiye ibyagezweho.

Perezidante w’inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Mukasine Beatrice, wari umushyitsi mukuru anahagarariye minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yasabye abaturage b’aka karere n’Abanyarwanda muri rusange guca ukubiri n’ibyasubiza inyuma ingo zabo n’abazigize, bihatira cyane cyane kugira umutekano no kubyara abo bashoboye kurera.

Yanagarutse ku kibazo cy’icuruzwa ry’abana, aho yizeje abaturage ko Leta yamaze gutahura abakora ibyo ndetse n’aho bajyana abo bana kuburyo abakibitekereza bitabahira.

Muri iki gihe cy’ukwezi k’umuryango, hanatanzwe amahugurwa kuri za komite zishinzwe kurwanya ihohoterwa, amahugurwa ku bagore n’urubyiruko, ndetse no kunoza no guha imbaraga no kunoza umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’inkingi ikomeye mu gukumira ihohoterwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubyara abo dushoboye kurera ni byiza kuko bituma abana bakura neza cyane kandi n’igihugu kigakora igenamigambi rijyane n’uko abaturage bangana

bagana yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka