Ngororero: Ahakorerwa imirimo ya Leta hagiye gushyirwa ibendera ry’igihugu

Nyuma y’isozwa ry’igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’abakozi ba Leta ku nzego z’imirenge n’utugari, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba abatanga serivisi za Leta ndetse n’abakorera mu nyubako za Leta kuhashyira ibendera ry’igihugu.

Byagaragaye ko hari inyubako nk’iz’utugari zidafite amabendera kandi hatangirwa serivisi za Leta, kuburyo uhageze utahita wibwira ko ari ku biro by’abayobozi nk’uko ahandi hagaragazwa cyane n’ibendera ry’igihugu.

Uretse kutagira amabendera kuri bamwe, hari n’aho badafite ibyapa birangira ababagana aho bakorera kuburyo utahazi wayoba nabyo bikaba byarasabwe gushyirwaho byihuse, kimwe no kugaragaza gahunda z’akazi ka buri munsi ku babagana.

Abadafite amabendera basabwe kuyashaka byihuse.
Abadafite amabendera basabwe kuyashaka byihuse.

Gushyiraho ibyapa biyobora abantu bikanagaragaza serivise zihatangirwa ngo bimwe mu bigaragaza gukorera mu mucyo no kubaha igihugu n’abagana abo bayobozi; nk’uko bitangazwa na Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Nubwo batifuje ko twavuga amazina yabo, hari bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakorera ahantu h’icyaro cyangwa mu misozi bavuga ko batihutira kuhashyira amabendera kubera gutinya ko yibwa nkuko bijya bigenda hamwe na hamwe maze bagahitamo kubireka ngo batazagira icyo kibazo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka