Ngororero: Abayobozi b’utugari barinubira izamurwa mu ntera ry’intica ntikize

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Ngororero bakomeje kuvuga ko batishimiye amafaranga y’intica ntikize bongerewe ku mushahara wabo mu rwego rwo kubazamura mu ntera.

Nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga abakozi ba Leta, abakozi bazamurwa mu ntera aho bongerewa amafaranga ku mushahara. Aba banyamabanga nshingwabikorwa bavuga ko batumva impamvu bongerewe amafaranga atageze ku bihumbi bitanu, mu gihe abo bakorana mu kagari bo bongerewe agera ku bihumbi 16.

Umuyobozi w’abakozi mu Karere ka Ngororero, Musabyimana Samuel asobanura ko iki kibazo cyatewe na porogaramu ya mudasobwa yifashishwa mu kubara aya mafaranga yashyizweho na minisiteri y’abakozi ba Leta.

Uyu muyobozi avuga ko bifashishije iyo porogaramu babaze maze abayobozi b’utugari bakava ku mafaranga 91 230 frw bakagera ku mafaranga ibihumbi 95, naho abashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu tugari bo bakava ku mafaranga ibihumbi 76 bakagera kuri 92.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero nawe yemeza ko harimo amakosa mu mibare itangwa n’uburyo bukoreshwa kuko harimo ubusumbane ariko akarere kakaba ntacyo kabikoraho, ubu ngo bakaba bategereje icyo minisiteri ibishinzwe izabikoraho.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka