Ngororero: Abayobozi b’imidugudu barasaba agahimbaza musyi no koroherezwa mu kazi

Mu kiganiro bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, ubwo yasuraga abayobozi b’inzego zibanze zo mu karere ka Ngororero, Abayobozi b’imidugudu bo mu bamusabye ko bajya bagenerwa igihembo cy’imirimo bakorera Leta n’abaturage.

Mu bibazo bagejeje kuri Minisitiri, abayobozi b’imidugudu 13 yo mu mirenge 13 igize akarere bose bahurije kuri iyi ngingo aho bahamya ko bakorera Leta akazi kenshi kandi buri munsi ariko bakaba badahembwa ndetse ntibanagenerwe ishimo ry’ibikorwa bakoze.

Umwe muri bo yasabye ko niba Leta idashoboye guhemba umuyobozi w’umudugudu buri kwezi nkuko bikorerwa abakozi ba Leta, hajya hateganywa ishimo (ahagimbazamusyi) ryahabwa umuyobozi w’umudugudu igihe arangije manda ye.

Bamwe mu bayobozi b'imidugudu mu karere ka Ngororero baganiriye na Minisitiri Musoni James ubwo yasuraga ako karere tariki 29/05/2014.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Ngororero baganiriye na Minisitiri Musoni James ubwo yasuraga ako karere tariki 29/05/2014.

Kuri iki kibazo, Minisitiri Musoni yababwiye ko iyi ari gahunda irimo gutekerezwaho uko abayobozi b’imidugudu bazajya bashimirwa, ariko anerurira abakora nabi ko niyo bakora igihe kinini ariko ntibashimwe n’abaturage batazagenerwa ishimwe iryo ariryo ryose.

Icyakora, Minisitiri yanavuze ko bitewe n’imiterere y’inzego, ubu abayobozi b’imidugudu babaye bashakiwe bimwe mu bikoresho bibafasha mu kazi nka za terefoni zigendanwa ndetse hakaba hari na gahunda yo kubyongera kugeza no koroshya ingendo, gusa ibi ngo bizagenda bigerwaho gahoro gahoro.

Mu rwego rwo kwifasha mu kazi kabo, ubu abayobozi b’imidugudu mu karere ka Ngororero batangiye kwibumbira mu makoperative agamije kubafasha kwiteza imbere no kunoza akazi kabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka