Ngororero : Abakoze amakosa muri “Gira inka” batangiye kuyaryozwa

Nyuma y’uko mu Karere ka Ngororero inama y’umutekano yemeje ko hari amakosa mu gutanga inka muri gahunda ya “Gira inka” nk’uko byari byaragaragajwe n’abadepite, abafite uruhare mu kunyereza inka za “Gira inka”, cyangwa abazifta ku buryo bunyuranyijwe n’amategeko batangiye kwishyura cyangwa gusubiza inka bahawe.

Ku ikubitiro abashinzwe ubworozi mu mirenge 4 yo muri aka karere ubu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho kunyereza inka no kuzitanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abahawe inka batazikwiye batangiye kuzishyuzwa naho abazifata nabi basabwa kuziragiza.
Abahawe inka batazikwiye batangiye kuzishyuzwa naho abazifata nabi basabwa kuziragiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko uretse aba bafashwe, ngo hari n’abahawe inka bishoboye ndetse n’abagurishije inka bahawe ubu bakaba barimo kuzigarura.

Ku birebana n’abaturage bakennye bahawe inka bakaba bazifashe nabi nko kuzororera ahantu habi cyangwa kuzicisha inzara, Ruboneza avuga ko bazazamburwa bakaziha abaturanyi babo bashoboye kuzorora hanyuma bakumvikana uko bazajya bagabana inyungu iziturukaho.

Iki cyemezo ngo cyafashwe kubera ko hari bamwe bafata inka zabo nabi akenshi ngo bitwaje ko baziherewe ubuntu kandi nyamara bafite ubushobozi bwo kuzorora.

Kuva gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” yatangizwa, mu Karere ka Ngororero hamaze gutangwa inka ibihumbi 5462.

Ubu harimo gukorwa ibarura ry’inka zaba zaratanzwe ku buryo bunyuranije n’amategeko, izagurishijwe hamwe n’izifashwe nabi kugira ngo amakosa yakozwe akosorwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntimukarye mushyira umutwaro kuri leta ntamuntu waguha inka ngo aguhe nubwatsi ejo wazamubaza nuzajya ayigukamira ubwo se baba gushakaho iki?,nimba adashobora kuyishakira ubwatsi kdi bayimuhaye bagirango bamuzamure bagukure mubukene
bayimwake bayihe ufite ubushake bwo kuyigaburira kdi barahari.

ladislas yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Bariya bacuruzi bazifashe bo mumurenge wa Nyange muzazibaka?
Mubikoreho kuko mwagendeye ku kimenyane mubishaka muzambura abakene ahubwo zifatwa n’abacuruzi

baby yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

kwambura inka umuntu utishoboye ngo nuko inka ayifashe nabi si byiza.Ahubwo nabagira inama yo gusesengura impamvu inka ifashwe nabi kuko incuro nyinshi aba yabuze ubwatsi. Nimusanga ari iki kibitera izo nka muzororere mu bikumba kandi munabafashe kubona ubwatsi. Ubuyobozi nicyo bubereyeho.

Edy yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka