Ngoma: Umuyobozi w’akagali yahawe moto kubera impano ye yo gutera morare atanga n’umutumwa

Ndaruhutse Jean De Dieu uyobora akagali ka Gahima mu murenge wa Kibungo,akarere ka Ngoma yahawe moto na Polisi kubera kuba indashyikirwa mu gushyiraho morare irimo ubutumwa bukangurira abantu kwitabira gahunda za Leta no kwicungira umutekano.

Moto yahawe iri mu bwoko bwa Boxer BM 50, akaba yarashyikirijwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, n’umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, tariki 28/05/2013.

Kuri uyu wa 03/06/2013 ubwo iyi moto yamurikirwaga abayobozi bose b’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’aka karere yasabye n’abandi bayobozi kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa maze bagahesha ishema akarere ka Ngoma.

Ndaruhutse ashimirwa n'umuyobozi w'Intara y'Uburasirazuba hamwe n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu.
Ndaruhutse ashimirwa n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba hamwe n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu.

Yagize ati “Ndaruhutse ahesheje ishema akarere ka Ngoma ndetse n’intara y’iburasirazuba, na we ubwo iyi moto izamugirira akamaro kuko ni iye ni igihembo cye ntawundi uyifiteho uburenganzira”.

Akimara gushyikirizwa iyi moto, Ndaruhutse yasezeranije abayobozi ko agiye kurushaho kuba indashyikirwa kuko abonye inyoroshya rugendo.

Yagize ati: “ubu imbaraga nakoreshaga ngiye kuzikuba karindwi, kuko iyi moto izamfasha mu kazi kanjye ka buri munsi, tukarushaho guteza imbere akagari kacu, mfatanyije n’abaturage nyobora.”

Bimwe mu byatumye Ndaruhutse ahembwa birimo gukangurira abaturage kwitabira gahunda za leta abinyujije mu ndirimbo zitanga morare igihe habaye inama aho yabashyiriragamo indirimbo agashyiramo n’ubutumwa bubakangurira kugira mutuweri n’izindi.

Akimara guhabwa iyo moto yahise ayigendaho ariko ngo yagize imbogamizi zuko atagira permit.
Akimara guhabwa iyo moto yahise ayigendaho ariko ngo yagize imbogamizi zuko atagira permit.

Ndaruhutse yakomeje kwigaragaza mu ngando zose yagiye akora kuko yashyiragamo morare akanabyina bigashinisha abantu ari nako acishamo ubutumwa.

Mu ngando y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose tw’u Rwanda yabereye i Nkumba, Ndaruhutse yatowe nk’umuntu watanze morare neza mu ndirimbo baririmbaga ndetse akanavuga amakuru.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abutugali bose bo mu karere ka Ngoma bari bitabiriye uwo muhango wo kumurika iyo moto yagabiwe uyu muyobozi bashimye ibikorwa bya Ndaruhutse nabo bahiga kuzatwara ibihembo akarere kavuze ko kazahemba abizitwara neza.

Ndaruhutse amurikira abandi banyamabanga nshingwabikorwa moto bamuhaye.
Ndaruhutse amurikira abandi banyamabanga nshingwabikorwa moto bamuhaye.

Muri uyu muhango hahembwe n’umuyobozi w’akagali ka Mvumba wabaye indashyikirwa mu kubaka ibiro by’akagali vuba kandi neza akaba yahembwe igari rishya n’intara ikaba yaramuhembye intebe zo kuzashyira muri ibyo biro (salon).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwose uwo mugabo yari abikwiye pe! Ubwo muzi ukuntu yadushimishije mu itorero ry’igihugu rya 2010? Ubwo muzi morare ye? Sha kabisa yari ayikwiriye rwose ahubwo nubwo inkono ihirira igihe ariko baribaratsinzeho gato kumuhemba, nange iyo ngira ubushobozi mba nanjye muhembye!

Nyirinkindi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

nibyo koko yaba uwo mukagali, umudugudu cynagw aurundi rwego urwarirwo rwose , abantu bitangira igihugu baba bakwiye gukurikiranirwa hafi n’ubuyobozi bukuru kuko , batuma impinduka ziboneka ariko nanone bazarakara kubera kudaheshwa agaciro no gusuzugurwa kubera ubukene , byabindi byiz abigahinduka bibi, POlisi rero n iyo gushima kuko yahwituye nabandi bashimira uyu mugabo, munyarukire nahandi harimo abantu bagifite ubutore muribo kandi badasaba ikiguzi cyabyo

ruzindana yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Nanje mubonye namushimira cyane.
Kandi hari nabandi benshi tugomba kuja dushimira.

sam yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Gira so yiturwa indi,umuturage ufasha abandi kwiyubakira igihugu aba agomba kubishimirwa.

mudenge yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka