Ngoma: Paruwasi Bare yijihije yubile y’imyaka 50 ivutse ,inibaruka undi mu padiri

Ubwo abakiristu ba Paruwasi Bare bizihizaga yubire y’imyaka 50 iyi paroisse ishinzwe,bungutse umupadiri mushya,wanahise ahabwa ubutumwa muri Diyosezi ya Butare ari na ho hakomoka Padiri Kayinamura Thelesphore washinze Paroisse ya Bare mu 1965.

Mu myaka 50 iyi paroisse imaze ishinzwe imaze kugira abakiristu babarirwa mu bihumbi 36, abapadiri 11 n’ababikira 11. Imaze kwaguka ku buryo mu mwaka wa 2017 izibaruka indi Paruwasi nshya ya Gahara.

Mgr Philippe Rukamba ni we wamuhaye ubupadiri anamuha inkongoro ndetse n'umugati nk'ikimenyetsoo cy'uko atangiye umurimo wo gutura Igitambo cy'Ukarisitiye.
Mgr Philippe Rukamba ni we wamuhaye ubupadiri anamuha inkongoro ndetse n’umugati nk’ikimenyetsoo cy’uko atangiye umurimo wo gutura Igitambo cy’Ukarisitiye.

Padiri mushya wabuhawe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017, Padiri Gatimbazi Elias, akomoka muri Santarare ya Gahara, akaba abaye umupadiri wa 11 Paruwasi Bare imaze kugira ariko batatu muri bo bitabye Imana.

Mu izina ry’abandi bakirisitu, Havugimana Jean Marie Vianney, yavuze ko mu kwizihiza iyi yubile bibuka cyane Mgr Kayinamura wahabaye bwa mbere kuko yahateje imbere cyane afasha abakiristu kwiteza imbere mu bikorwa birimo gushinga ishuri ry’imyuga(serayi), kuhashyira Station ya Essance (ubu ntigihari yangijwe muri Jenoside ntirasanwa) n’ibindi byinshi.

Aha impanuro Padiri wabo Gatimbaziyamusabye kuba urumuri abandi bareberaho. Yagize ati “Si ukuba umupadiri gusa. Oya, ahubwo ugomba kuba umupadiri mwiza kuko umuntu w’iki gihe akeneye umuha ingero nziza kuruta umubwira amagambo aryohereye yuje ubuhanga. Abarimu ni benshi ariko abatoza ni bake.Uzabe umwarimu n’umutoza nka Kristu ubwe.”

Mu birori abakiristu bafashe umunota wo kwibuka abakiristu bazize Jenoside mu 1994, barimo abaguye muri Kiriziya ya Paruwasi Bare bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutendeli ruri mu Karere ka Ngoma.

Iyi paruwasi ishimirwa ibikorwa by’iterambere imaze kwigezaho birimo ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere rwa FIA abakiristu bigiraho ndetse bakanahakura imbuto ndetse n’amashuri Gatolika ifatanya na Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kirenga Providence, yashimye cyane Paruwasi ya Bare ubufatanye na Leta mu burezi ndetse n’uburyo iyi paruwasi ifasha mu iterambere ry’abaturage mu kubigisha ubuhinzi bwa kijyambere.

Mgr Antoine Kambanda wa Diyosezi ya Kibungo wanatuye Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiwemo ubusaseridoti, mu ijambo rye yashimye ko iyi paroisse yizihije yubile yitura Diyosezi ya Butare ibishyura umupadiri dore ko Paruwasi Bare yashinzwe na Padiri Kayinamura Thelesphore wakomokaga muri Diyosezi ya Butare.

Muri Yubile y'imyaka 50 ya Perusi ya Bare, hayemo n'umuhango wo gutanga ubusaseridoti.
Muri Yubile y’imyaka 50 ya Perusi ya Bare, hayemo n’umuhango wo gutanga ubusaseridoti.

Muri ibi birori kandi abakiristu bagabiye inka Padiri Bizimana Viateur,na we wari wijihije yubile y’imyaka 25 amaze ari umupadiri aho bamushimira uburyo yitangira imirimo yo ye.

Aba bakiristu kandi banaboneyeho guha inka Mgr Antoine Kambanda,na we uzizihiza mu minsi iri imbere yubile y’imyaka 25 ari umusarseridoti. Paroisse Bare yatangiye mu mwaka wa 1965 ikaba ifite Santarare ebyili zirimo Bare na Butama.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwavuze ko padri mushya avuka muri centrale gahara. Si byo. Ni gashongora. Ni we wa 2 muri iyo centrale. Uwa 1 ni justas habyarimana. Murakoze.

GATIMBAZI Elias yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Nkunda ukwemera kwa Kiliziya Gatolika weee, Christu na Mamayi we nibakomeze bayirwanirire.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Byari ibirori byiza peee !! .ariko hariya bavuzeko PAROISSE BARE ifite santarare ebyiri ahubwo ni eshashatu (6) zikubiye muturere(zone)tubiri izo santarari ni: Bare ,Murinja,Kibare,Gahara,Mugogo na Gashongora. noneho utwo turere ni utu 1.akarere ka BARE kagizwe na bare,murinja na kibare 2.akarere k’ubutama kagizwe na gahara,mugogo na gashongora

BIZIYAREMYE Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka